Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2019, kahagurutse i Musanze kagasorezwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ku ntera y’ibilometero 121.1, kegukanywe na Kasperkiewicz Przemyslaw ukinira Delko Marseille Provence, wujuje imyaka 25 uyu munsi.
Abasiganwa 67 nibo bakinnye aka gace kuko hari batanu basezeye n’abasezerewe mu isiganwa kubera impamvu zitandukanye nk’uburwayi. Muri abo harimo; Hakiruwizeye Samuel na Jean Claude Uwizeye ba Team Rwanda.
Bagihaguruka i Musanze, bamanutse bambuka umugezi wa Mukungwa batangira kuzamuka umusozi wa Kivuruga. Uyu musozi ufite kilometero zirenga zirindwi ntabwo umunya-Kenya Kipmboi Salim, yashoboye kuwurenga kuko yagaragaje intege nke ahita asezera mu isiganwa.
Bari hafi kurangiza uyu musozi habayeho gucomoka kw’abakinnyi 10 bajyanye basiga igikundi, bazamuka Buranga, bakomeza kwa Nyirangarama bafata Tare na Gako ho muri Rulindo, bamanuka Shyorongi bakiri imbere basesekara Nyabugogo.
Abo bakinnyi bari imbere barimo; Trarieux Julien wa Delko Marseille, Valens Ndayisenga wa Team Rwanda, Mugisha Samuel wa Dimension Data, Reguigui Youcef wa Algeria, Yakob Debesay na Mulueberhan Henok bakinira Erythree, Przemyslaw Kasperkiewicz, ukomoka muri Pologne, Pablo Torres Muiño na Joonas Henttala wa Team Novo Nordisk.
Banyuze hepfo ya Gare ya Nyabugogo no ku Kinamba, bakomeza mu Kanogo no ku Mazi bafata umuhanda ujya Rwandex bazamukira ku muhanda unyura kuri Zion Temple kwa Gitwaza uzamuka mu Gatenga, bakata iburyo bajya i Nyanza ya Kicukiro berekeza i Bugesera.
Aha hose bahanyuze abari imbere 10 basiga igikundi kirimo abayoboye urutonde rusange umunota urenga umwe.
Bazamutse Karumuna ya Bugesera bari kumwe basesekara i Nyamata. Habura ibilometero bitanu ngo basoze nibwo aba bakinnyi batangiye gupimana imbaraga buri umwe agerageza gucomoka. Byakozwe na benshi ariko bihira umwe, Przemyslaw Kasperkiewicz.
Uyu mukinnyi yageze ku karere ka Bugesera, aho basorezaga ari imbere akoresheje amasaha 02h49’57’’. Yishimiye cyane kwegukana aka gace kuko yabikoze ku isabukuru ye y’amavuko. Yavutse tariki 1 Werurwe 1994.
Yasize Pablo Torres Muiño wamukurikiye amasegonda atatu gusa kuko we yakoresheje amasaha 02h50’00’’.
Umunyarwanda waje hafi ni Valens Ndayisenga wasoreje ku mwanya wa munani akoresheje 02h50’01’’.
Aba bakinnyi baje imbere basize igikundi kirimo Merhawi Kudus ucyambaye umwenda w’umuhondo umunota n’amasegonda 19 ntibyagira icyo bimuhungabanyaho kuko aracyari imbere ku rutonde rusange.
Uko batanu ba mbere bakurikiranye
1.Przemysaw Kasperkiewicz 02h49’57’’
2.Pablo Torres Muiño 02h50’00’’
3.Youcef Reguigui 02h50’01’’
4.Mulubrhan Henok 02h50’01’’
5.Trarieux Julien 02h50’01’’
Ibihembo byatanzwe nyuma y’agace ka Gatandatu
Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Przemysaw Kasperkiewicz (Delko Marseille Provence)
Umwenda w’Umuhondo utangwa na Minispoc uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: Merhawi Kudus (Astana Pro Team)
Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: Mugisha Moise (Team Rwanda)
Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: Du Plooy Rohan (Pro-Touch)
Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: Didier Munyaneza (Benediction Club)
Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Rwanda Tea: Pablo Torres Muiño (Interpro Cycling Academy)
Umwenda w’umunya-Afurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Merhawi Kudus (Astana Pro Team, Erythree)
Umwenda w’umunyarwanda uri imbere ku rutonde rusange utangwa na RDB: Didier Munyaneza (Benediction Club)
Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: Erythree
Amafoto: Niyonzima Moses
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!