IGIHE

Umukinnyi muto kurusha abandi yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda (Amafoto)

0 28-02-2019 - saa 15:55, Ngabo Roben

Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2019 kegukanywe na Biniam Girmay ukinira Ikipe y’Igihugu ya Érythrée ufite imyaka 18 n’iminsi 318 gusa, akurikirwa na Areruya Joseph wakoresheje imbaraga nyinshi ariko intsinzi irabura.

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2019 hakinwe umunsi wa Gatanu w’isiganwa rizenguruka u Rwanda ku magare, Tour du Rwanda 2019. Abasiganwa 72 bahagurutse i Karongi mu Murenge wa Bwishyura basoreza i Musanze mu Mujyi ku ntera y’ibilometero 138.7.

Abakinnyi bahagurutse ntabwo barimo Tella Arthuce Jodele, Zang Ondoa Jacques na Yaou Gadji b’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun, Umufaransa Gauthier Navarro ukinira Interpro Cycling Academy, Goldstein Omer ukomoka muri Israel ukinira Israel Cycling Academy na Martin Lavri, Umunya-Slovenia ukinira Team Dimension Data for Qhubeka basezerewe mu isiganwa.

Isiganwa ryari rigizwe n’imisozi ine itangirwaho amanota y’ahazamuka, ishuro eshatu aya manota yegukanywe na Mugisha Moise bituma ahita yemezwa nk’urusha abandi mu misozi, anambikwa na Cogebanque umwenda ubyemeza aka gace gasojwe.

Ni agace karanzwe no gucomoka gutangaje aho abakinnyi 11 barimo Daniel Turek, Patrick Byukusenge, Langat, Areruya Joseph, Biniam Girmay, Didier Munyaneza, Guillonnet, Mugisha Moise, Hailemichael Mulu, Bellicaud, Valens Ndayisenga na Manizabayo Eric bita Karadiyo bacomotse mu gikundi bagisohoka i Rubengera binjira muri Rutsiro.

Bakomeje kugenda bongera ibihe basigaga igikundi cya Merhawi Kudus wambaye umwenda w’umuhondo.

Basatira umusozo habayeho guhangana hagati ya 11 bari imbere ariko barushwa imbaraga na Biniam Girmay, umukinnyi rukumbi wavutse nyuma ya 2000 wakinnye Tour du Rwanda akaba muto kurusha abandi mu isiganwa ry’uyu mwaka.

Yegukanye intsinzi imbere ya Areruya Joseph wasoreje ku mwanya wa kabiri na Didier Munyaneza wasoreje ku mwanya wa kane, binamuhesha gufata umwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23.

Uko bakurikiranye

1.Ghirmay Biniyam (Érythrée): 03:42’01
2.Areruya Joseph (Delko Marseille Provence): 03:42’01
3.Turek Daniel (Israel Cycling Academy): 03:42’01
4.Munyaneza Didier (Benediction Club): 03:42’01
5.Bellicaud Jeremy (u Bufaransa U23): 03:42’01

Uko bakurikiranye ku rutonde rusange

1. Merhawi Kudus – 17:33’37’’
2. Rein Taaramae – 17:33’54’’
3. Matteo Badialatti – 17:34’22’’
4. Aguirre Ricardo – 17:34’37’’
5. Tesfom Sirak – 17:37’51’’

Ibihembo byatanzwe

  Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Ghirmay Biniyam (Érythrée)

 Umwenda w’Umuhondo utangwa na Minispoc uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: Merhawi Kudus (Astana Pro Team)

 Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: Mugisha Moise (Team Rwanda)

 Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: Du Plooy Rohan (Pro-Touch)

 Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: Didier Munyaneza (Benediction Club)

 Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Rwanda Tea: Guillornet Adrien (Interpro Cycling Academy)

 Umwenda w’umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Merhawi Kudus (Astana Pro Team, Erythree)

 Umwenda w’umunyarwanda uri imbere ku rutonde rusange utangwa na RDB: Didier Munyaneza (Benediction Club)

 Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: Astana Pro Team

Umwenda w'umuhondo uracyambawe na Merhawi Kudus
Agace ka Gatanu kegukanywe na Ghirma Biniam w'imyaka 18
Dider Munyaneza niwe mukinnyi utarengeje imyaka 23 uri imbere ku rutonde rusange, ahembwa na Prime Insurence Ltd
Dider Munyaneza uri ku mwanya wa cyenda niwe munyarwanda uri hafi, yahembwe na RDB
Du Plooy Rohan ukinira Pro Touch yahembwe na SP nk'urusha abandi sprint
Guillornet Adrien yarushije abandi guhatana ahembwa na NAEB
Ikipe ihagaze neza kurusha izindi ni Astana Pro Team, yahembwe na Inyange Industries
Merhawi Kudus uri imbere mu banya-Afurika, yahembwe na RwandAir
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV yafashe ifoto y'urwibutso na Astana Pro Team iyoboye izindi
Agace ka Gatanu kasorejwe imbere y'isoko rya Musanze ryari ryuzuye abantu benshi
Amatsiko yari yose mbere yo kuhagera kw'aba mbere
Agahinda kagaragaraga ku maso y'abanyarwanda barimo Eric Manizabayo bita Karadiyo wari mu gikundi cy'imbere bamusigira mu bilometero bya nyuma
Bahageraga benshi barushye cyane
Igikundi cyaje gikurikiye aba mbere
Merhawi Kudus wambaye umwenda w'umuhondo yahageze asizwe iminota 3'17''
Patrick Byukusenge wa Benediction Excel Energy Club yasoreje ku mwanya wa 11
Abashinzwe gusobanura ibicuruzwa bya SP, umwe mu bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda
Bamwe barebeye isiganwa hejuru y'igorofa ry'isoko
Kajugujugu ya Skol itembera u Rwanda ifata amashusho y'iri siganwa
MC Tino ari mu basobanura ibikorwa Cogebanque yazaniye abitabira Tour du Rwanda

Amafoto: Niyonzima Moise

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza