Nyuma yo gucomoka mu gikundi bazamuka ku Mukamira, agakurikirwa n’abandi batandatu ariko bakagenda bacika intege basigara, Umunya- Érythrée, Merhawi Kudus, yegukanye agace ka gatatu nyuma yo kwegukana n’aka kabiri kuri uyu wa Mbere.
Uko bakurikiranye
1. Merhawi Kudus (Astana Pro Team): 05:21’15’’
2. Rein Taaramäe (Direct Énergie): 05:21’30’’
3. Matteo Badilatti (Israel Cycling Academy): 05:21’58’’
4. Hernán Ricardo (Interpro Cycling Academy): 05:22’13’’
5. Rodrigo Contreras Pinzón (Astana Pro Team): 05:22’17’’
– Umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph wasizwe na Kudus iminota icyenda n’amasegonga 52. Yaje ku mwanya wa 10
– Ndayisenga Valens yaje ku mwanya wa 12
– Ku rutonde rusange, Mugisha Samuel wegukanye isiganwa riheruka, arushwa n’uwa mbere 20:25’’
Uyu musore yageze i Rubavu akurikiwe na Rein Taaramäe ukinira Direct Energie, naho ku mwanya wa gatatu haza Hernán Ricardo Aguirre Calpa ukinira Interpro Cycling Academy.
Aka gace ka Gatatu k’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare mu 2019 niko karekare kabayeho kuva ryabaho.
Abanyonzi bahagurutse mu Karere ka Huye berekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 213.1 saa mbili z’igitondo.
Abasiganwa bari 77 batarimo Jacques Joel Zang Ondoa ukinira ikipe y’igihugu ya Cameroun wasezerewe mu isiganwa kuko arushwa iminota irenga 40 n’uyoboye urutonde.
Bahagurutse batagendera ku muvuduko ukabije kuko barinze barenga mu Rwabuye n’i Rubona ntawe uragerageza kuva mu Gikundi. Basatira mu Butansinda nibwo umukinnyi wa mbere yavuye mu gikundi.
Rohan du Plooy ukinira Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo yihuse ariko ahita akurikirwa n’abandi bane barimo Przemyslaw Kasperkiewicz ukinira Delko Marseille, Umufaransa Guillonnet Adrien ukinira Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani na Mugisha Moise wa Team Rwanda.
Barenze i Nyanza basiga igikundi iminota irenga ibiri bakomeza gukorana kugeza barenze Akarere ka Muhanga. Binjiye muri Ngororero ntabwo borohewe n’imisozi miremire yaho nk’uwa Byungu, Rurambo na Kabaya.
Byarangiye bacitse intege igikundi kibafata mbere yo kwinjira mu misozi ya Nyabihu irimo Rambura ya Gasiza na Mukamira, iwabo wa bamwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda nka Mugisha Samuel na Didier Munyaneza.
Mbere yo kuzamuka ku Mukamira habayeho gucomoka mu gikundu kudasanzwe aho Merhawi Kudus Ghebremedhin wambaye umwenda w’umuhondo yashyize igare imbere n’imbaraga nyinshi benshi bakeka ko afashe umwanzuro hakiri kare kuko haburaga ibilometero birenga 40.
Yahise akurikirwa n’abakinnyi batandatu barimo Rodrigo Contreras bakinana muri Astana Pro Team, Umunya-Ethiopie Hailemichael Mulu ukinira Dimension Data, Mateo Badilatti,Henok Mulueberhan wa Érythrée na Aguirre Ricardo ukinira Interpro Cycling Academy.
Yongereye umuvuduko benshi agenda abasiga asigarana n’abakinnyi babiri banageranye ku murongo wo gusorezaho.
Rein Taaramäe ukinira Direct Energie yahise afata umwanya wa kabiri inyuma ya Kudus naho ku mwanya wa gatatu haza Hernán Ricardo Aguirre Calpa ukinira Interpro Cycling Academy.
Umunyarwanda waje hafi kuri uyu munsi ni Areruya Joseph, yageze ku murongo yasizwe na Kudus iminota icyenda n’amasegonda 52, anganya ibihe na Valens Ndayisenga waje ku mwanya wa 12.
Uko ibihembo byatanzwe
– Umwenda utangwa na Skol ku mukinnyi wegukanye agace: Merhawi Kudus
– Umwenda w’umuhonda utangwa na Minispoc ugahabwa uyoboye urutonde rusange: Merhawi Kudus
Umwenda utangwa na Cogebanque ugahabwa uzamuka kurusha abandi: Merhawi Kudus
– Umwenda utangwa na ‘SP’ ugahabwa urusha abandi sprint: Ohan Du Plooy (Pro Touch)
– Umwenda utangwa na RwandAir uhabwa umunya-Afurika uri imbere: Merhawi Kudus
– Umwenda utangwa na RDB uhabwa umunyarwanda uhiga abandi: Areruya Joseph
– Umwenda utangwa na NAEB ugahabwa urusha abandi ugahabwa uwarushije abandi guhatana: Przemysaw Kasperkiewicz (Delko Marseille Provence)
Amafoto y’uko isiganwa ryagenze kuva i Huye
Amafoto: Niyonzima Moise
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!