Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL) ku bufatanye n’Ikigo cya Adrien Niyonshuti kigamije kuzamura impano mu mukino w’amagare (ANCA), berekanye ku mugaragaro ikipe nshya ya SKOL Adrien Cycling Academy (SACA) mu muhango wabereye mu Nzove ejo hashize ku wa Kane.
SACA ni ikipe nshya iri ku rwego rwo gukina amarushanwa yo ku mugabane “continental “ yashinzwe mu rwego rwo guteza imbere impano z’Abanyarwanda bakina umukino w’amagare.
Ni ikipe igizwe n’abakinnyi benshi bakiri bato, aho kuri ubu bakinnye isiganwa rimwe ryokwibuka Intwari z’igihugu muri Mutarama mu gihe isiganwa rya mbere rikomeye ryo ku rwego mpuzamahanga izitabira ari Tour du Rwanda 2020 izaba guhera ku Cyumweru tariki ya 23 kugeza ku ya 1Werurwe 2020.
Visi Perezida wa SACA, Fleur Kayihura, yavuze ko iyi kipe nshya ije guha amahirwe abakinnyi b’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ibigo bibiri byarafatanyije kugira ngo byongerere amahirwe Abanyarwanda bakina umukino w’amagare. SKOL imaze imyaka ine ikorana na Fly Cycling Team ariko ntabwo abakinnyi bayo bagize amahirwe yo kubona amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga.”
Umuyobozi wa Siporo wa SACA akaba n’umutoza wayo, Niyonshuti Adrien yavuze ko intumbero bafite ari ugufasha aba bakinnyi kuzamura urwego no gutuma bagera ku nzozi zabo mu mukino w’amagare.
Ati “Buri gihe nkunda gutungurana. SACA ifite umugambi muremure ntekereza ko utazahagarara kuko ubufatanye bwa SKOL na Adrien Niyonshuti Cycling Academy ni ukuvuga ngo aba bana bose bari hano nta mahirwe bari bafite yo gukina imikino nka Tour du Rwanda cyangwa andi masiganwa nko mu Bubiligi, ariko ubu bigiye gushoboka.”
Abakinnyi batanu bazahagararira SACA muri Tour du Rwanda 2020 ni: Mugisha Moïse, Habimana Jean Eric, Dukuzumuremyi, Hakizimana Seth na Nsengiyumva Shemu.
Adrien Niyonshuti yavuze ko igare ritabatengushye bashobora kwegukana uduce dutatu muri Tour du Rwanda izatangira ku Cyumweru.
Ati "Mugisha Moïse na Hakizimana Seth nizeye ko ubunararibonye bafite muri Tour du Rwanda bwatuma twegukana uduce nka dutatu muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka."
Abandi bari muri iyi kipe ni: Niringiyimana Ramathan, Nsabimana Jean Baptiste, Niyonshuti Jean Pierre, Kagibwami Suayibu, Nshimyumuremyi na Gashiramanga Eugène.
Anitha Haguma ushinzwe Ubucurizi muri SKOL na we yashimangiye ko SACA izaba inzira nziza zo gufasha abakinnyi b’Abanyarwanda gukina mu makipe akomeye muri uyu mukino.
Uretse Tour du Rwanda 2020, SACA iteganya kwitabira andi masiganwa arimo Tour de l’Egypte, Tour de Limpopo, Tour du Cameroun, Tour du Sénégal n’ayandi atandukanye.
SACA yabaye ikipe ya kabiri yo mu Rwanda iri ku rwego rwo gukina amasiganwa yo ku mugabane nyuma ya Benediction y’i Rubavu, yashyizwe muri iki cyiciro mu mwaka ushize.
Les Amis Sportifs na Fly Cylcing zatanze abakinnyi benshi muri SACA zizakomeza kubaho zikora nk’amarerero y’ikipe nshya.
Amafoto: Umurerwa Delphin
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!