Irushanwa rya ‘Rwanda Cycling Cup 2018’ rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu, hakinwa agace ka munani k’irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku magare, aho abasiganwa bahaguruka i Musanze bagasoreza i Rubavu, babanje kuzenguruka uwo mujyi mu isiganwa ryiswe Kivu Race.
Amakipe umunani y’umukino wo gusiganwa ku magare aturutse mu bice bitandukanye by’igihugu arahanganira Kivu Race ariko yiganjemo abakinnyi bakiri bato n’abakizamuka, kuko hari umubare munini w’abakinnyi bakomeye batazitabira kubera impamvu zitandukanye.
Benediction Cycling Club irakinira imbere y’abafana bayo bo mu turere twa Nyabihu na Rubavu idafite Jean Bosco Nsengimana na Bonaventure Uwizeyimana baherutse gukomerekera mu mpanuka yabereye muri Cameroun ubwo bari bitebiriye ‘Grand Prix Chantal Biya 2018’.
Naho Les Amis Sportifs yo irakina idafite kapiteni wayo Ephrem Tuyishimire urwaye Malaria.
Mu bagabo abasiganwa barahaguruka mu mujyi wa Musanze bajye i Rubavu, basoreze imbere ya Auberge Guest House babanje kuzenguruka uduce dutandukanye tw’uyu mujyi wa Gisenyi inshuro zirindwi ku ntera ya 120,7 Km.
Mu bagore n’ingimbi bo barahaguruka i Musanze nibagera i Rubavu bazenguruke inshuro enye ku ntera ya 96,4 Km.
Ubwo iri siganwa ’Kivu Race’ ryaherukaga gukinwa ryegukanywe na Areruya Joseph muri 2016 agikinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.
Abakinnyi amakipe akomeye azaserukana biganjemo abakiri bato:
Les Amis Sportifs: Rugamba Janvier, Gashiramanga Eugene, Nkundabera Eric, na Hakizimana Sept.
Benediction Club: Nkurunziza Yves, Byukusenge Patrick, HADI Janvier, na Uwiduhaye
Nyabihu Cycling Club: Ruberwa Jean Damascene, Gasore Hategeka Nduwayo Eric, Manizabayo Eric, na Nizeyimana Alexis
Huye Cycling Club for All: Mathieu Twizerane, Hakiruwizeye Samuel, Mfitumukiza Jean Claude, Mugisha Leonard na Jean Claude Tuyisenge.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!