IGIHE

Nkurayija Ishimwe Jean Hubert yatorewe kuyobora FERWACY

0 31-05-2026 - saa 12:54, Eric Tony Ukurikiyimfura

Nkurayija Ishimwe Jean Hubert wari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda 2026, wari umukandida rukumbi, yatorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) mu myaka ine iri imbere.

Amatora ya Komite Nyobozi, Ngenzuzi na Nkemurampaka za FERWACY mu myaka ine iri imbere, yabereye mu Nteko Rusange Idasanzwe yateraniye muri Delight Hotel i Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026.

Nkurayija Ishimwe Jean Hubert wari umukandida rukumbi, watanzwe na Bugesera Cycling Team, yatorewe kuba Perezida agize amajwi 10 kuri 11 y’abanyamuryango batoye.

Makuza Clément na we wari umukandida rukumbi, yatorewe kuba Visi Perezida wa Mbere agize amajwi icyenda kuri 11 mu gihe Umuhoza Ange Belyse yabaye Visi Perezida wa Kabiri agize amajwi umunani, ahigika Niyonzima Gildas wagize amajwi atatu.

Ruyonza Arlette wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY muri Komite icyuye igihe, yongeye kugirirwa icyizere kuri uyu mwanya atsinze ku majwi yose.

Ni mu gihe Umubitsi yongeye kuba Katabarwa Daniel na we wari uwusanzweho, aho yatowe n’abanyamuryango bose.

Abajyanama batowe ni Karambizi Rabin Hamim na Nsengiyumva Jean Claude bahigitse Mupenzi Christophe na Ntembe Jean Bosco.

Komite Nyobozi icyuye igihe muri FERWACY yayoborwaga na Ndayishimiye Samson, yari yatowe mu Ugushyingo 2023 kugira ngo isoze manda yari yaratorewe komite yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

Nkurayija Ishimwe Jean Hubert wari umukandida rukumbi, yatorewe kuyobora FERWACY
Nkurayija Ishimwe Jean Hubert (iburyo) na Ndayishimiye Samson yasimbuye (ibumoso)
Abagize Komite Nyobozi nshya ya FERWACY
Abitabiriye Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWACY yabereyemo amatora kuri iki Cyumweru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza