Ngendahayo Jérémie ukinira Cycling Club For All yatunguranye ubwo yegukanaga Isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu gihe mu bagore hatsinze Ingabire Diane.
Iri siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Mata 2023, ryakinwe mu byiciro birimo abari munsi y’imyaka 16, abatarabigize umwuga, ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuru mu bagabo n’abagore.
Mu bagabo bakuru basiganwe intera y’ibilometero 117 bigizwe no kuzenguruka intera ya kilometero 3,9 inshuro 30, hatsinze Ngendahayo Jérémie wa Cycling Club For All.
Uyu mukinnyi utari wagaragaye mu duce twabanje twayobowe cyane na Byukusenge Patrick wa Bénédiction Club, yatsindiye kuri ’sprint’ akoresheje amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 57.
Ibi bihe ni byo byakoreshejwe n’abandi yatanze ku murongo barimo Muhoza Eric wa Bike Aid yo mu Budage na Tuyizere Étienne wa Bénédiction Club.
Mu Bagore hatsinze Ingabire Diane wakoresheje isaha imwe, iminota 21 n’amasegonda 18. Uwa kabiri yabaye Mwamikazi Djazilla wasizwe umunota n’amasegonda 16 naho Ntakirutimana Marthe aba uwa gatatu.
Nizeyimana Fiacre wa Nyabihu CC ni we watsinze mu ngimbi akoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 43, akurikirwa na Ntirenganya Moses na Byusa Pacifique. Aba bakinnyi babiri ba Les Amis Sportifs bakoresheje ibihe bimwe n’uwa mbere.
Mu Cyiciro cy’Abangavu, uwatsinze ni Iragena Charlotte wa Bugesera CC aho yakoresheje iminota 37 n’amasegonda 50, asize bagenzi be bakinana bamukurikiye. Byukusenge Marthe na Mutoni Sandrine ni bo baje mu myanya ibiri yakurikiyeho.
Kugeza ubu, abanyamuryango barindwi b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo, ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YARANZE ISIGANWA
Amafoto: Yuhi Augustin
Video: Mugisha Dua
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!