Umudage Karl Platt usanzwe ukinira Ikipe ya Bulls Bikes ari kumwe n’Umunyarwanda Habimana Jean Eric ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, begukanye irushanwa rya mbere rya Rwandan Epic riri ku rwego mpuzamahanga nyuma yo kwegukana agace ka nyuma kakinwe ku Cyumweru, tariki ya 13 Werurwe 2022.
Karl Platt na Habimana Jean Eric begukanye Agace ka Kane kareshyaga n’ibilometero 63 nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 36 n’amasegonda 17.
Habimana Jean Eric yasoje aka Gace ari uwa kabiri inyuma y’Umunya-Kenya Suleiman Kangangi ukinira Giant watanze abandi kuri Palm Beach Hotel, ariko habarwa ibihe byakoreshejwe na Karl Platt utorohewe n’imisozi yo muri Nyabihu na Rubavu kuko yaguye agakomereka ku mavi n’inkokora.
Ibilometero 63 byakozwe ku Cyumweru byatangiye kubarwa abakinnyi bageze mu muhanda w’ibitaka uri mu Bigogwe mu gihe kandi bazamutse muri Gishwati mbere yo kwerekeza ku Kiyaga cya Kivu banyuze i Pfunda.
Karl Platt na Habimana Jean Eric basoje isiganwa bamaze gukoresha amasaha umunani, imonota 22 n’amasegonda 55 ku rutonde rusange, barusha iminota 38 Daniel Gathof na Renay Groustra babaye aba kabiri.
Uyu Mudage w’imyaka 43 wakinaga Rwandan Epic ku nshuro ya mbere kuko atitabiriye iya 2020 yegukanywe na Habimana Jean Eric, yavuze ko yishimiye gusiganwa mu Rwanda ndetse azahagaruka.
Ati “Ryari irushanwa ryiza kandi nagize ibihe byiza mu mihanda twanyuzemo hamwe na Jean Eric. Nishimiye ibihe nagize kuva ngeze hano, ndizera ko nzagaruka kuko hano nahagize inshuti nyinshi.”
Mu cyiciro cy’abagore, Leone Verster na Catherine Colyn bongeye kuba aba mbere bakoresheje amasaha atatu, iminota 54 n’amasegonda umunani naho Umwamikazi Jazilla na Nirere Xaverine bakoresha amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda 22.
Ku rutonde rusange, Leone Verster na Catherine Colyn basoje irushanwa bamaze gukoresha amasaha 12, iminota 39 n’amasegonda 29, barusha hafi amasaha atanu Abanyarwandakazi bari bahanganye muri iki cyiciro.
Mu bakina bavanze (abagabo n’abagore), Jennifer Wagouman na Daniel Klemmer bakoresheje amasaha atanu, iminota 37 n’amasegonda atandatu, byatumye basoza bamaze gukoresha amasaha 17, iminota 43 n’amasegonda 53 ku rutonde rusange.
Uretse aba basiganwaga barushanwa kuva ku wa Kane, ku munsi wa nyuma hitabiriye kandi abakinnyi 11 bashya baturutse mu bihugu bitandukanye. Muri bo, uwa mbere yabaye Jakob Schule wakoresheje amasaha abiri, iminota 57 n’amasegonda 55.
Abandi bakinanye na we ni Reno Ziondato, Evan Meyers, Arthur Franzon, Perden Dorji, Artur Franzon, Alexander Lamberts, Didier, Habiyambere Olivier, Neza Violette, Paulo van der Ven ndetse na Arjan Sleurink.
Iri rushanwa ryasojwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, witabiriye umuhango wo guhemba abitwaye neza.
Mu baterankunga ba Rwandan Epic 2022 harimo Amstel, Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama mu Rwanda (RCB), Winnaz, Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre, Trans Link, Qoryx Energy, Peloton de Paris, SunRace n’abandi.
Nyuma y’iri rushanwa, Rwanda Alternative Riding Events (RaR) iritegura, iteganya ko hazaba “Race Around Rwanda” izakinwa tariki ya 19 Werurwe 2022 mu gihe muri Kamena hazaba “Gorilla Gravel” hagati ya tariki ya 9 n’iya 12 Kamena.
Uko abakinnyi bakurikiranye mu Gace ka Kane ka Rwandan Epic 2022:
Abagabo:
Abagore
Abakina bavanze
Abagabo:
Abagore
Abakina bavanze
Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!