IGIHE

David Lappartient uyobora UCI ategerejwe mu bazita amazina abana b’ingagi

0 3-09-2026 - saa 15:41, Iradukunda Olivier

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi, David Lappartient, ni umwe mu bazita amazina abana b’Ingagi. Uyu yafashije u Rwanda kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, ari na bwo bwa mbere yari ibereye muri Afurika.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2026, ni bwo hatangajwe andi mazina y’abazagira uruhare mu kwita amazina abana b’ingagi mu muhango uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri, mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Umufaransa David Lappartient ni umwe muri abo, dore ko ari umwe mu nshuti z’u Rwanda wanagize uruhare mu gutuma rumenyekana ku ruhando mpuzamahanga by’umwihariko mu gutegura ibikorwa bya siporo.

Uyu yagize uruhare runini mu gutuma Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera muri Afurika bwa mbere, binahesha Umujyi wa Kigali wayakiriye igihembo cya "UCI Bike City".

Mu mwaka ushize kandi, muri Kigali Convention Centre habereye Inama ya 194 ya UCI, inasiga uyu mugabo yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe kugeza mu mwaka wa 2029.

Lappartient ayobora UCI kuva mu 2017, aho yahigitse Brian Cookson wayobora iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare. Yongeye gutorwa mu 2021, ubwo yari umukandida rukumbi.

Uyu mugabo w’imyaka 52, usanzwe ari Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga kuva mu 2022, yiyamamarije kuba Perezida w’uru rwego muri Werurwe 2025, ariko ntiyatsinda.

Mbere yo kujya muri UCI, Lappartient yayoboye Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bufaransa (FFC) ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare i Burayi (UEC).

David Lappartient uyobora UCI ari mu bazita amazina abana b'ingagi
David Lappartient uyobora UCI yafashije u Rwanda kwerekana imbaraga zarwo mu kwakira ibikorwa bya siporo bikomeye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza