Ishimwe Jean d’Amour mu bahungu na Uwizeyimana Uwase Ancille mu bakobwa, begukanye isiganwa ryateguwe n’Ikipe ya Bugesera Cycling Team n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo gusoza ibiruhuko “BCT Play Day- Bye Bye Vacance Cycling Event”.
Iri siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, kuri Field of Dreams mu Karere ka Bugesera ahahuriye abana benshi bakina umukino w’amagare mu Ikipe ya Bugesera Cycling Team n’ababyeyi babo bari babashyigikiye.
Ni ku nshuro ya gatanu Ikipe ya Bugesera Cycling Team itegura isiganwa nk’iri, ariko by’umwihariko kuri iyi nshuro rikaba ryarahujwe no gusezera ku bana basoje ibiruhuko aho bazasubira ku mashuri ku wa 7 Nzeri 2026.
Abana bitabiriye iki gikorwa basanzwe babarizwa mu gahunda ya “Power to Pedals” aho Ikipe ya Bugesera Cycling Team ikorana n’abafatanyabikorwa bayo barimo Umuryango Mpuzamahanga ufasha mu kurinda, kwigisha no kongerera abana ubushobozi, Right To Play Rwanda.
Amasiganwa yabaye yahuje abana bari mu byiciro by’abatarengeje imyaka 11, 13, 15, 17 na 19, aho muri iki cyiciro cya nyuma hatsinze Ishimwe Jean d’Amour wakurikiwe na Iduhamahoro Valentin na Bukuru Innocent mu bahungu naho mu bakobwa hatsinda Uwizeyimana Uwase Ancille akurikiwe na Ishimwe Jeannette.
Mu batarengeje imyaka 17, hatsinze Uwibambe Kelia mu bakobwa na Niyogisubizo Régis mu bahungu naho mu batarengeje imyaka 15 hatsinda Teta Joyce Mayor Christmas mu bakobwa na Iradukunda Kévin mu bahungu.
Ni mu gihe mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Uwababyeyi Alice na Iradukunda Rodrigue naho mu batarengeje imyaka 11 hagatsinda Igiraneza Tabithah na Manzi Cyubahiro David.
Umuyobozi akaba n’Umuvugizi wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane, yashimiye abaterankunga b’iyi kipe barimo Right To Play Rwanda bafatanya muri gahunda ya ‘Power to Pedals” aho mu bana 180 bari bayisanzwemo kuri ubu hari abandi barindwi bashya bamaze kuyinjiramo.
Iyi gahunda yatangiye muri Mutarama 2025, yari isanzwe ibarizwamo abana 180 barimo abakobwa bangana na 60%, bose bari hagati y’imyaka 11 na 20.
Ubuyobozi bwa Bugesera Cycling Team bwishimira urwego imaze kugezaho abana bayibarizwamo haba mu kwitoza umukino w’amagare, umusaruro babona ku ishuri n’uburyo bitwara mu buzima bwa buri munsi.
Kanyange Emelyne uri mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu yitegura kwitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Montréal muri Canada, ni umwe mu babarizwa muri iyi gahunda, ndetse yegukanye ‘Play Day Race’ yaherukaga kuba muri Kamena.
Abana bitwaye neza kuri iki Cyumweru, bagasoreza mu myanya itanu ya mbere, ndetse n’abandi bose bitabiriye, bahembwe ibikoresho birimo ibikapu, amakaye n’amakaramu ndetse n’inkoko zo kurya zatanzwe n’umuterankunga wa Bugesera Cycling Team ari we Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko.
Agaruka ku mwihariko wa "Play Day" yo kuri iki Cyumweru, Kayirebwa Liliane yagize ati "Impinduka zabayemo kuko twabanje kugirana n’ababyeyi inama itegura iki gikorwa, twumva ibyifuzo bafite, ubu tukaba twabafashije no mu bundi bushobozi bujyanye no kwishurira umwana ishuri n’ibindi bikoresho bitari ibi mwabonye hano gusa."
Yakomeje agira ati "Undi mwihariko twagizemo, mu minsi yashize twasinyishije amasezerano abandi bakinnyi barindwi bashya, biyongera ku 180 dusanganywe. Na bo uyu munsi bitabiriye kandi benshi muri bo bari mu bitwaye neza barahembwa."
Amwe mu mafoto yaranze isiganwa:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!