IGIHE

Amagare: Abanyarwanda ntiborohewe n’umunsi wa mbere wa ‘Road race’ muri Shampiyona y’Isi

0 25-09-2026 - saa 07:47, IGIHE

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 iri kubera i Montréal muri Canada, ntibohorowe n’amasiganwa abiri yabaye ku wa 24 Nzeri 2026, aho muri batanu bakinnye nta wigeze asoza isiganwa.

Ku wa Kane ni bwo i Montréal hatangiye gukinwa amasiganwa yo mu muhanda, abakinnyi bagendera hamwe (Road Race) mu gihe iminsi yari yabanje yahariwe gusiganwa n’igihe buri wese agenda wenyine (Time Trial).

Isiganwa rya mbere ryabaye iry’abakobwa batarengeje imyaka 23 aho muri iki cyiciro u Rwanda rwari ruhagarariwe na Byukusenge Mariate na Mwamikazi Jazilla.

Gusa aba bakinnyi bombi ntiborohewe n’intera y’ibilometero 134 yakozwe kuko Byukusenge yavuye mu isiganwa amaze kuzenguruka inshuro eshanu naho Mwamikazi afatwa n’abayoboye isiganwa amaze kuzenguruka inshuro zirindwi mu nshuro 10 zashobokaga.

Muri iki cyiciro, umudali wa Zahabu wegukanywe n’Umunya-Slovakia Viktória Chladoňová wakoresheje amasaha atatu, iminota 49 n’amasegonda 10, akurikirwa na Isabella Holmgren wo muri Canada ndetse na Fleur Moors wo mu Bubiligi.

Nyuma y’abakobwa batarengeje imyaka 23, abari batahiwe ni abahungu bari munsi y’imyaka 19, na bo basiganwe intera y’ibilometero 134.

Muri iri siganwa ryarimo abakinnyi 152, u Rwanda rwari rufitemo abakinnyi batatu ari bo Muhawenimana Jonathan, Ishimwe Brian na Byusa Pacifique, ariko bose bari mu basaga 70 batasoje mu gihe ryegukanywe n’Umunya-Espagne Benjamín Noval.

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2026 harakina abagabo batarengeje imyaka 23 guhera Saa Cyenda aho u Rwanda ruhagarariwe na Nshutiraguma Kevin muri iri siganwa rireshya n’ibilometero 174,2.

Ni mu gihe guhera Saa 20:15, hari isiganwa ry’abakobwa bari munsi y’imyaka 19 bakora intera y’ibilometero 80,4. Abanyarwanda barikina na Akimana Donatha na Masengesho Yvonne.

Byukusenge Mariate na Mwamikazi Jazilla mbere yo gukina isiganwa ry'abatarengeje imyaka 23
Byukusenge Mariate yavuye mu isiganwa amaze kuzenguruka inshuro eshanu
Mwamikazi Jazilla na we ntiyasoje isiganwa kuko yavuyemo amaze kuzenguruka inshuro zirindwi
Viktória Chladoňová (hagati), Isabella Holmgren na Fleur Moors basoreje mu myanya itatu ya mbere mu bakobwa batarengeje imyaka 23
Benjamín Noval (hagati), Simon Defrance (ibumoso) na Elias Wandel ni bo bitwaye neza mu ngimbi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza