Abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 iri kubera i Montréal muri Canada, ntibohorowe n’amasiganwa abiri yabaye ku wa 24 Nzeri 2026, aho muri batanu bakinnye nta wigeze asoza isiganwa.
Ku wa Kane ni bwo i Montréal hatangiye gukinwa amasiganwa yo mu muhanda, abakinnyi bagendera hamwe (Road Race) mu gihe iminsi yari yabanje yahariwe gusiganwa n’igihe buri wese agenda wenyine (Time Trial).
Isiganwa rya mbere ryabaye iry’abakobwa batarengeje imyaka 23 aho muri iki cyiciro u Rwanda rwari ruhagarariwe na Byukusenge Mariate na Mwamikazi Jazilla.
Gusa aba bakinnyi bombi ntiborohewe n’intera y’ibilometero 134 yakozwe kuko Byukusenge yavuye mu isiganwa amaze kuzenguruka inshuro eshanu naho Mwamikazi afatwa n’abayoboye isiganwa amaze kuzenguruka inshuro zirindwi mu nshuro 10 zashobokaga.
Muri iki cyiciro, umudali wa Zahabu wegukanywe n’Umunya-Slovakia Viktória Chladoňová wakoresheje amasaha atatu, iminota 49 n’amasegonda 10, akurikirwa na Isabella Holmgren wo muri Canada ndetse na Fleur Moors wo mu Bubiligi.
Nyuma y’abakobwa batarengeje imyaka 23, abari batahiwe ni abahungu bari munsi y’imyaka 19, na bo basiganwe intera y’ibilometero 134.
Muri iri siganwa ryarimo abakinnyi 152, u Rwanda rwari rufitemo abakinnyi batatu ari bo Muhawenimana Jonathan, Ishimwe Brian na Byusa Pacifique, ariko bose bari mu basaga 70 batasoje mu gihe ryegukanywe n’Umunya-Espagne Benjamín Noval.
Kuri uyu wa 25 Nzeri 2026 harakina abagabo batarengeje imyaka 23 guhera Saa Cyenda aho u Rwanda ruhagarariwe na Nshutiraguma Kevin muri iri siganwa rireshya n’ibilometero 174,2.
Ni mu gihe guhera Saa 20:15, hari isiganwa ry’abakobwa bari munsi y’imyaka 19 bakora intera y’ibilometero 80,4. Abanyarwanda barikina na Akimana Donatha na Masengesho Yvonne.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!