Agace ka nyuma ka Tour de France gateganyijwe ku wa 26 Nyakanga 2026, kazakinirwa i Paris, kagabanyijwe kubera ko bamwe mu bashinzwe umutekano bagombaga gucunga umutekano boherejwe gufasha mu bikorwa byo guhangana n’inkongi hafi ya Bordeaux.
Abategura Tour de France na Polisi ya Paris batangaje ko akace ka 21, ari na ko ka nyuma, kazagabanywa kakava ku bilometero 133 byari biteganyijwe, kakagera ku bilometero 89.
Kuri aka gace abasiganwa binjira mu Mujyi wa Paris, bagakora inshuro zitandukanye bazenguruka Champs-Élysées.
Mu itangazo Polisi ya Paris yasohoranye n’abategura irushanwa, bavuze ko inkongi zibasiye uduce dutandukanye tw’u Bufaransa, by’umwihariko agace ka Gironde, zatumye inzego z’ubutabazi n’iz’umutekano zishyira imbaraga nyinshi mu kurwanya umuriro no kurinda abaturage
Bati “Kubera ko inkongi nyinshi zikomeje kwibasira u Bufaransa, cyane cyane mu gace ka Gironde, inzego z’ubutabazi zashyize imbaraga zose mu kuzihashya, mu gihe inzego z’umutekano imbere mu gihugu zirimo kurinda uduce twibasiwe no kurengera abaturage.”
Bakomeje bagira bati “Hashingiwe kuri ibyo, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yafashe icyemezo cyo kohereza bamwe mu bashinzwe umutekano bari bateganyijwe kurinda agace ka nyuma ka Tour de France, kugira ngo bongere imbaraga mu bikorwa byo gutabara mu duce twibasiwe n’inkongi.”
Umunya-Slovenia Tadej Pogačar, umaze kwegukana Tour de France inshuro enye, afite amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!