IGIHE

Ethan Vernon yegukanye Etape I ya Tour du Rwanda 2023 (Amafoto & Video)

0 19-02-2023 - saa 08:05, Eric Tony Ukurikiyimfura, Israel Ishimwe

Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal Quick-step yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2023 nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 45 n’amasegonda 52 ku ntera ya kilometero 115,6 yahagurukiye kuri Kigali Golf Resort & Villas igasorezwa i Rwamagana kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare.

Vernon watsinze nyuma yo gucika abandi anyonze n’imbaraga muri metero nkeya gusa bagiye kugera ku murongo, yakurikiwe na Emilien Jeannière wa TotalEnergies, Mulueberhan Henok wa Green Project Bardiani na Fiorelli Filipo bakinana.

Mugisha Moïse wa Team Rwanda, ni we Munyarwanda waje hafi, aba uwa 21 anganya ibihe n’abandi bose bamubanjirije. Abandi baje kuri ibyo bihe barimo Masengesho (Team Rwanda) wa 34, Muhoza Eric (Bike Aid) wa 41 na Bigirimana Jean Nepo (May Stars) wa 49.

Umwongereza Chris Froome wa Israel-Premier Tech, uri gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere, yasoreje ku mwanya wa 44.

Nsengimana Jean Bosco wageze i Rwamagana ayoboye isiganwa, yaguye ndetse byatumye asoza ari ku mwanya wa 87 aho yasizwe amasegonda 36. Gusa, intego ye y’umunsi yayigezeho kuko amanota yo kuzamuka i Kibagabaga na Ntunga, ni we wayegukanye.

Ni ko byagenze kandi ku Munya-Nouvelle Zélande James Fouche wa Bolton Equities bageranye i Rwamagana. Na we yabaye uwa 89 asizwe iminota ine n’amasegonda 13.

Abakinnyi bane ba nyuma (kuva ku mwanya wa 90 kugeza ku wa 93) ni aba May Stars yo mu Rwanda. Abo ni Hakizimana Félicien wasizwe iminota 12 n’amasegonda umunani, Nsengiyumva Shemu wasizwe iminota 15 n’amasegonda 33, Simon Aytesegeb Aron na Brhane Abel (basizwe iminota 32 n’amasegonda 44).

Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Mbere, tariki ya 20 Gashyantare, hakinwa Agace ka Kabiri kazahagurukira muri Kigali Car Free Zone kerekeza i Gisagara ku ntera y’ibilometero 132,9.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

Reba uko Etape I ya Kigali-Rwamagana yagenze

Mu mafoto: Reba uko agace ka mbere kagenze mu mihanda ya Kigali-Rwamagana

  UKO ABAKINNYI BAHEMBWE

  • Umukinnyi wambaye ‘Maillot Jaune’ wahembwe na Visit Rwanda: Vernon Ethan (Soudal Quick-step)
Vernon Ethan ukinira Soudal Quick-step yambitswe ‘Maillot Jaune’ itangwa na Visit Rwanda ku mukinnyi uyoboye abandi ku rutonde rusange
  • Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque: Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda)
Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda yahembwe na Cogebanque nk’umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi
  • Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance: Vernon Ethan (Soudal Quick-step)
  • Umukinnyi wahize abandi muri ‘sprint’ wahembwe na SP: James Fouche (Bolton Equities)
  • Umukinnyi wegukanye Agace ka Kigali Golf-Rwamagana: Vernon Ethan (Soudal Quick-step)
  • Umunyarwanda mwiza: Mugisha Moïse (Team Rwanda)
  • Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Mulueberhan Henok (Green Project Bardiani)
  • Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda)
  • Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Bella Flowers: James Fouche (Bolton Equities)
  • Ikipe y’Umunsi yahembwe na Inyange Industries: Tartu 2024

 Uburyo Ethan Vernon yegukanyemo Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2023

  Indagu za Kayishema Thierry zabaye impamo

Mbere y’uko Tour du Rwanda itangira, Umunyamakuru w’Imikino kuri RBA akaba umwe mu bafite ubumenyi mu bijyanye no gusesengura umukino w’amagare yabwiye IGIHE abo aha amahirwe yo kwegukana etape ya mbere ya Tour du Rwanda 2023.

Yagize ati “Ntekereza ko ubu njye mbara étape ya Rwamagana na étape izarangirira i Gisagara, ntekereza ko namaze kubona nyira zo kubera ko hari umusore w’Umwongereza ukinira Ikipe ya Soudal Quick-Step, yitwa Ethan Vernon, mpa amahirwe yo kuyitwara.’’

Ibi yabitangaje habura iminsi itanu ngo isiganwa rizenguruka igihugu ku magare ritangire.

AMAKURU MASHYA

13:09: Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal-QuickStep yegukanye Etape I ya Tour du Rwanda 2023.

13:02 Hasigaye ibilometero bitandatu ngo abasiganwa ba mbere bagere ku murongo basorezaho.

Abakinnyi benshi baracyari kugendera mu gikundi kiyobowe na Team Total Energies.

I Rwamagana aho bagiye gusoreza abakunzi b’amagare babategereje ari benshi cyane.

Agace karasozwa na sprint

Bitewe n’imiterere y’aka gace kagizwe n’ibitambika n’uko abakinnyi bari kugendera hamwe mu bilometero bya nyuma. Amahirwe menshi ni uko aka gace gasozwa n’abakinnyi benshi batanguranwa kugera ku murongo.

13:00 Hasigaye kuzenguruka inshuro imwe.

12:55: Abasiganwa bamaze kuzenguruka inshuro eshatu muri Rwamagana. Hasigaye ibilometero 12 kugira ngo etape ya mbere irangire.

Kugeza ubu abakinnyi bari kugendera hamwe.

  Tour du Rwanda 2023 yageze i Rwamagana

Abasiganwa bageze mu Karere ka Rwamagana aho etape ya mbere iri busorezwe. Bagiye kuzenguruka inshuro eshanu mu mujyi w’aka karere mbere yo gusoza. Nsengimana Bosco ni we uyoboye bagenzi be mu gihe TotalEnergies iyoboye igikundi.

12:16: Abakinnyi ba Soudal-QuickStep ni bo bayoboye igikundi kiri inyuma ho amasegonda kuri 50. Abari imbere ni Nsengimana Jean Bosco na Fouche.

Nsengimana yegukanye amanota y’agasozi ka kabiri

1. Nsengimana
2. Fouche

12:01: Nsengimana Jean Bosco yasize Fouche ho amasegonda 10. Uyu musore yasize ’peloton’ ho 1’45’’.

  Nsengimana aracomotse

11:58: Nsengimana Jean Bosco aranyonze cyane asiga Fouche bari kumwe. Ubu ni we uyoboye wenyine nyuma y’ibilometero 63 bamaze gusiganwa.

11:50: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 61, ni ukuvuga ko barenze muri 1/2 cy’intera bari bukoreshe. Abari imbere basize ababakurikiye ho 2’10’’.

11:44: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 55. Nsengimana na Fouche bamaze gusiga abandi ho iminota 2’40’’.

Amanota ya Sprint ya mbere

1. Fouche
2. Nsengimana
3. Reinderink

11:38: Nsengimana na Fouche baracyari imbere. Ikinyuranyo kiri hagati yabo n’ababari inyuma cyageze ku minota ibiri n’amasegonda 15.

  Icyizere cy’Abanyarwanda kuri etape ya mbere kingana iki?

Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Félix, yavuze ko iyi etape ntacyo kuyitegaho ku Banyarwanda kuko badafite abakinnyi bakomeye mu kugendera ku muvuduko wo hejuru ‘sprint.’

Yagize ati “Etape ya mbere igizwe n’ibilometero bike, kandi iyo bimeze bityo iba ikomeye cyane. Mu by’ukuri rero turiteguye kuko abakinnyi bose ni bazima kandi nta bwoba bafite. Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo tugaragare neza.’’

Yavuze ko amabwiriza bahaye abakinnyi ari uko muri iyi etape baza kugeragera gucomoka mu bandi kugira ngo barebe ko baza kwitwara neza.

Yakomeje ati “Tukomba kugerageza uburyo bwa ‘attack’ kugira ngo umukinnyi wacu atsinde ari wenyine. Intego dutangiranye ni ugutwara Tour du Rwanda. Indi ni ukwegukana ama etape, ibyo byatunanira tugaharanira umwanya mwiza.’’

11:23: Nsengimana na Fouche bari imbere bagiye kugera i Kabuga. Basize bagenzi babo babakurikiye ho iminota itatu nyuma y’ibilometero 39 bamaze kugenda.

11:17: Abaasiganwa bamaze kugenda ibilometero 36. Abakinnyi ba Soudal-QuickStep ni bo bayoboye ’peloton’. Ikinyuranyo cyabo n’abari imbere cyageze ku minota itatu.

11:10: Toby Perry (EF Education) wari mu bakinnyi bacitse abandi yamaze kugarurwa n’igikundi cyasizwe iminota itatu n’iminota 30 n’abakinnyi babiri bayoboye isiganwa.

  Yaciye amarenga kare

Nsengimana Jean Bosco mbere yo guhaguruka yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko yiteguye kwitwara neza. Yavuze ko babonye imyiteguro ihagije kandi bafite intego yo gutwara Tour du Rwanda 2023.

  Isiganwa riri gukinwa n’abakinnyi 93

Umukinnyi wa Soudal Quick-Step umwe yavuye mu isiganwa ku munota wa nyuma kubera uburwayi bwatumye adatangirana na bagenzi be.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatandatu ari bwo bwamenyekanye ko Algeria itacyitabiriye Tour du Rwanda 2023. Ibi byatumye amakipe aba 19 mu gihe yari 20 ku ikubitiro.

Israel-Premier Tech ya Chris Froome yazanye abakinnyi bane.

11:00: Ku kilometero cya 24, Mol Wesley wa Bike Aid yafashwe n’abakinnyi bari mu gikundi.

 Nsengimana Jean Bosco yegukanye Agasozi ka mbere

Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda yegukanye amanota y’agasozi ka mbere atangiwe Kibagabaga ku kilometero cya 20. Yakurikiwe na Fouche mu gihe Perry yasigaye amasegonda 40.

10:50 Isiganwa riyobowe n’abakinnyi babiri: Nsengimana na Fouche. Perry yasigaye kuko yagize ikibazo cy’igare.

10:49 Abasiganwa bari i Kagugu ku kilometero cya 16. Mol wa Bike Aid yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 15, mu gihe igikundi cyasizwe iminota ine.

10:44: Abandi bakinnyi batatu bacomotse mu gikundi bakurikira batatu bayoboye isiganwa. Igikundi cyasizwe iminota ine.

10:37: Hamaze gukorwa ibilometero 10. Mol wa Bike Aid yasizwe umunota n’amasegonda 10 n’abakinnyi batatu bayoboye isiganwa barimo Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco.

10:33: Lars Craps wa Soudal-Quickstep ntiyatangiye isiganwa uyu munsi.

10:32: Hamaze gukorwa ibilometero birindwi. Batatu bayoboye isiganwa basize igikundi iminota ibiri n’amasegonda 20. Mol (Bike Aid) ari hagati yabo n’igikundi.

10:27: Ku kilometero cya kabiri, abakinnyi batatu bahisemo gusiga abandi ngo bayobore isiganwa: Abo ni Fouche (Bolton), Perry (EF Education) na Nsengimana (Rwanda).

  • 10:23: ISIGANWA RIRATANGIYE. Abakinnyi bakiri kugendera mu gikundi bageze mu Gatsata aho batangiye kubarirwa ibihe.

Abakinnyi ntibaratangira kubarirwa ibihe

Abasiganwa batangiye bagenda intera y’ibilometero 8.9 aho bavuye kuri Kigali Golf kugera mu Gatsata aho batangira kubarirwa ibihe.

10:00: Abasiganwa bahagurutse kuri Kigali Golf berekeza mu Karere ka Rwamagana, ahasorezwa etape ya mbere.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam ni bo batangije Tour du Rwanda.

Tour du Rwanda 2023 igiye gutangirira i Nyarutarama mu gace k’abifite

Nyarutarama ni kamwe mu duce duturwa n’abifite mu Mujyi wa Kigali ndetse mu myaka yashize, uwiyizeye ku mufuka utari uhafite icumbi cyangwa se ngo ahanyarukire mu gihe ashaka kwizihirwa, yabarwaga nk’utazi ibigezweho.

Muri aka gace ni ho haherereye Ikibuga cya Kigali Golf kiri mu ishoramari rihanzwe amaso mu kwinjiriza u Rwanda agatubutse mu bukerarugendo bushingiye kuri siporo.

Iki kibuga cyaraguwe mu buryo bugaragarira amaso kuko cyavuye ku myobo icyenda cyari gifite kigera kuri 18. Cyavuye kandi ku buso bwa hegitari 18 cyari gifite mbere bugera kuri hegitari 52.

Uretse igice cya mbere cyari gisanzwe cyavuguruwe hubatswe ikindi gice cya kabiri kiri hakurya y’umuhanda uva Kacyiru kuri Minisiteri ugana Nyarutarama.

Iki gice cya kabiri cyubatswe ni nacyo kinini kuko kirimo imyobo 12 muri 18 igize iki kibuga cyose. Ibice bibiri by’iki kibuga bihuzwa n’inzira yo munsi y’ubutaka yubatswe yambukiranya kaburimbo.

Imirimo yo kubaka iki Kibuga cya Golf cya Kigali yakozwe na Sosiyete y’Abafaransa, Gregori International mu gihe imbata yacyo yatunganyijwe n’uwahoze ari umukinnyi rurangiranwa w’uyu mukino akaba n’umuhanga mu gushushanya ibibuga bya Golf, Gary Player.

RSSB yashoye mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga miliyari 17,7 Frw, zikubiyemo kubaka ikibuga ubwacyo bikozwe na Gregori International (GI), hakiyongeraho kugura imashini yo kucyitaho, amasezerano yo kucyitaho (maintenance), kubaka inzu zizakenerwa ku kibuga (shelter houses) n’ibindi bikorwa byo gutunganya iruhande rwacyo kugira ngo ikibuga kijye ku rwego mpuzamahanga.

Leta y’u Rwanda yahaye RSSB ubutaka n’inzu bifite agaciro ka miliyari 16,8 Frw ndetse ni bwo umushinga uri gukorerwaho. Ubu uwo mutungo wose uwuteranyije ufite agaciro k’arenga miliyari 34,5 Frw.

Inkuru wasoma: Ikaze i Nyarutarama, imwe muri Quartier z’abifite (Amafoto)

Ni ubwa mbere Abashinwa bakina Tour du Rwanda

U Bushinwa, Indonesia, u Buyapani na Latvia, ni ubwa mbere bigize abakinnyi muri Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya 15.

Muri rusange, abakinnyi 700 bamaze kwitabira iri rushanwa kuva mu 2009. Bitewe n’uko hari abagarutse, bose hamwe ni 1120.

Abakinnyi 94 bitabiriye uyu mwaka ni abo mu bihugu 28 bitandukanye. Ni ubwa mbere bibayeho muri Tour du Rwanda.

Ibihugu 66 ni byo bimaze guhagararirwa n’abanyagihugu babyo muri Tour du Rwanda kuva mu 2009.

09:30: HASIGAYE IMINOTA 30 NGO ISIGANWA RITANGIRE

Hasigaye iminota 30 gusa kugira ngo Tour du Rwanda 2023 itangire.

Amakipe yose yamaze kugera ahatangirira isiganwa, abakinnyi bamaze gusinya bari kwishyushya.

Amakipe icyenda ni mashya ugereranyije n’atanu mashya yari yitabiriye mu 2022:

Uyu mwaka haje Soudal-QuickStep Devo Team (mu Bubiligi), Q36.5 Pro Cycling Team (yo mu Busuwisi), Green Project-Bardiani (u Butaliyani), EuskaltelEuskadi (Espagne), China Glory Continental Cycling Team (China), Bolton Equities Black Spoke (Nouvelle Zelande), EF Education-Nippo Development Team (USA), Tartu2024 (Estonia), May
Stars (Rwanda).

Abakinnyi 67 bitabiriye uyu mwaka ni bashya

Mu bainnyi 94 b’amakipe 19 agiye gukina Tour du Rwanda 2023, 67 muri bo ni bashya muri iri siganwa mpuzamahanga.

Ni ubwa mbere haje abakinnyi benshi bashya kuko abo bangana na 70,5 % ugereranyije na 55.5% mu 2022, 62.7% mu 2021, 52.5% mu 2020, 48.7% mu 2019, 62.5% mu 2018, 59.2% mu 2017 na 54% mu 2016.

 Bernard Makuza ari mu bitabiriye Ride Rwanda 2023

Rwanda Ride ni igikorwa cy’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) cyo kuzenguruka ibice binyuranye by’igihugu gikorwa mu gihe cya Tour du Rwanda kuva mu 2020, aho gitegurwa n’Ikigo Nyafurika giteza imbere umukino w’Amagare (Africa Rising Cycling Center - ARCC) giherereye i Musanze.

Kuri iyi nshuro, iki gikorwa ngarukamwaka kiba mbere y’amasiganwa ya Tour du Rwanda, kiritabirwa n’ingeri z’abatandukanye babyifuza aho hazakinwa uduce tune turimo aka Kigali Golf-Rwamagana, Kigali-Gisagara [bazagenda n’imodoka, bahagurukire i Muhanga ku igare], Kigali-Musanze na Musanze-Karongi.

Gitegurwa mu rwego rwo guhuza ubukerarugendo na siporo isanzwe y’igare.

09:00: Abaherekeza amagare babukereye

08:40: Amakipe yatangiye kugera ahabera isiganwa

Amakipe ya mbere yatangiye kugera kuri Kigali Golf ahatangirira isiganwa.

Israel-Premier Tech, Team Rwanda na May Stars zamaze kuhagera.

Abakinnyi babanza gusinya mbere yo guhaguruka.

08:00: Imyiteguro igeze kure

Mu masaha abiri ari imbere, Tour du Rwanda 2023 iraba itangiye.

Kuri ubu, abategura isiganwa bari gushyira akadomo ku myiteguro y’ahatangirira isiganwa.

Ni ho kandi hagiye kubanza guhagurukira abo muri Ride Rwanda ikinwa mbere ya Tour du Rwanda mu rwego rwo guhuza ubukerarugendo bushingiye ku igare na siporo y’ababigize umwuga.

Jack Bryan (ibumoso) ni Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Resort &Villas ahagiye gutangirira Tour du Rwanda 2023
Uhiriwe Byiza Renus (iburyo) utaratoranyijwe mu bazakina Tour du Rwanda 2023 agiye kujyana n'abo muri Ride Rwanda

Inzira z’Agace ka mbere: Kigali Golf- Rwamagana

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023 kagiye guhagurukira kuri Kigali Golf Resort &Villas mu gihe isiganwa risorezwa i Rwamagana nyuma yo gukora intera y’ibilometero 115,6.

Abakinnyi 94 (benshi mu mateka y’iri risagnwa) bitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka barava kuri Kigali Golf berekeza kuri Utexrwa- Yamaha- Nyabugugo- Gatsata- Nyacyonga- Gasanze- Batsinda- Kagugu- mu Kabuga- Kibagabaga- Kimironko- mu Nganda- 15- 19- Masaka- Kabuga- Rwamagana. Abakinnyi nibagera i Rwamagana kuri Dereva Hotel ahasorezwa isiganwa, barazenguruka inshuro eshanu intera ya kilometero 6.4.

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023 karimo imisozi ibiri itangirwaho amanota y’abahatanira umwenda w’abarusha abandi kuzamuka imisozi.

Uwa mbere ni umusozi wa Kibagaba ku kilometero ya 20 ndetse n’umusozi wa Ntunga wo mu Karere ka Rwamagana uri ku kilometero cya 69,7 uturutse kuri Stasiyo SP ahatangira kubarirwa ibihe.

Abasiganwa bajya i Rwamagana barazamuka bagera ku gasongero k’iyo misozi bagahabwa amanota. Umukinnyi witwara neza kuri iyo misozi yombi, arahembwa umwenda w’urusha abandi kuzamuka, ‘meilleur grimpeur’, umwenda utangwa na Cogebanque.

Hagati aho, SP iratanga amanota ku barusha abandi kunyonga igare kuri ‘sprint’ ku kilometero cya 44,9 kuri Sitasiyo yayo ya Kabuga ndetse no ku kilometero cya 82,9 i Rwamagana.

IKAZE MURI TOUR DU RWANDA 2023

Murakaza neza mu Cyumweru cy’ibirori by’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda. Tubakiriye mu minsi umunani yo kuryoherwa n’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ rigiye gukinwa ku nshuro ya 15.

-* Etape 1: Kigali Golf- Rwamagana

  • Km: 115,6
  • Isaha yo guhaguruka: Saa 10:00
  • Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 12:59 na saa 13:07.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Ni inshuro ya gatanu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’ane aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ndetse na Natnael Tesfazion wa Androni mu 2022.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

  Umujyi wa Rwamagana ni wo wasorejwemo Etape I ya Tour du Rwanda 2023

Rwamagana ni Akarere gaturanye n’Umujyi wa Kigali. Kari ku buso bwa kilometero kare 682, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iyi ntara ifite icyicaro muri Rwamagana, kukageramo ni ibilometero 50 uvuye muri Kigali.

Aka Karere gafite umwihariko wo kuba ak’ubucuruzi kuva mu myaka yo hambere ubwo Abarabu batangiraga kuhatura. Ahitwa Uswahilini ni ho hatangirijwe ubucuruzi mu Rwanda.

Akarere ka Rwamagana kari mu turere dutatu twatoranyijwe mu mijyi ikikije Kigali (Satellite City) kimwe na Bugesera na Muhanga, nyuma yo kubona ko twegereye Umujyi wa Kigali tukaba tuzahabwa umwihariko mu bikorwaremezo bitandukanye birimo nk’ibice byahariwe inganda.

Aka karere gafatwa nk’igicumbi cy’indabo i Rwamagana, kuko ari hakorera Bella Flowers.

Rwamagana ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba kakaba ari nako karimo icyicaro cyayo. Kagizwe n’imirenge 14, utugali 82, imidugudu 474 n’ingo 74175, aho izingana na 63.5% zituye ku midugudu. Gafite ubuso bungana na kilometero kare 682 n’abaturage 313,461, bari ku bucucike bwa 460 kuri kilometero kare imwe.

Ukigera muri aka karere usanganirwa n’ubuhinzi kuko butunze benshi cyane, aha twavuga ubuhinzi bw’ibihingwa birimo urutoki, ibigori, ikawa, imbuto, indabo, n’ibindi. Abifuza gukora ubucuruzi buciriritse n’abashaka guhaha ntibibagiranye kuko gafite n’isoko rya kijyambere riherereye mu murenge wa Kigabiro.

Kimwe n’indi mijyi, ibikorwa remezo nk’imihanda myiza, amagorofa, ibitaro, amashuri n’ibindi ntibyatanzwe muri Rwamagana. Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), ntiyasigaye inyuma kuko hari agakiriro kabarizwamo ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji, aha kandi hanafasha urubyiruko rwinshi kubona icyo rukora.

Amafoto: Igirubuntu Darcy & Irakiza Yuhi Augustin

Video: Mugisha Dua

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza