Umubumbe wiswe 1998 QE2 ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2013 wanyuze iruhande rw’Isi ufite ukwezi kwawo kwagendaga kuwukurikiye.
Ikigo cy’ubushakashatsi mu kirere cy’Amerika (NASA), kivuga ko ubusanzwe imibumbe ibiri ishobora kugendera hamwe ariko nta n’umwe uba ufite ukwezi.
Ku wa Gatanu, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba binyuze ku rubuga rwa Twitter, “NASA” yatangaje ko uwo mubumbe utigeze uhungabanya Isi.
Impuguke mu by’imibumbe muri icyo kigo zivuga ko zitatewe ubwoba no (…)
Umubumbe wiswe 1998 QE2 ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2013 wanyuze iruhande rw’Isi ufite ukwezi kwawo kwagendaga kuwukurikiye.
Ikigo cy’ubushakashatsi mu kirere cy’Amerika (NASA), kivuga ko ubusanzwe imibumbe ibiri ishobora kugendera hamwe ariko nta n’umwe uba ufite ukwezi.
Ku wa Gatanu, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba binyuze ku rubuga rwa Twitter, “NASA” yatangaje ko uwo mubumbe utigeze uhungabanya Isi.
Impuguke mu by’imibumbe muri icyo kigo zivuga ko zitatewe ubwoba no kubona uwo mubumbe ahubwo zashimishijwe no kubona ko udasanzwe.
Ubuyobozi bwa “NASA” buvuga ko bwahereye ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2013 bugerageza gufata amafoto meza y’uwo mubumbe.
Umukozi ushinzwe ibyo gufata amafoto muri icyo kigo, Marina Brozovic yagize ati “Kuvumbura umubumbe ufite ukwezi byaduteye kwibaza niba atari imibumbe ibiri iri kumwe.”
Uyu mubumbe ufite ubushobozi bwo kwangiza
Inkuru ya CNN ivuga ko umubumbe 1998 QE2 ufite kirometero ( km) zirenga 2,000 z’ubugari, ari munini ku buryo wasenya umujyi wose.
Impuguke zivuga ko kugira ngo wumve ubukana bw’uwo mubumbe wahera ku kabumbe gato kaguye ku Isi hashize imyaka miliyoni 65 kakarimbura inyamaswa za dinozoro (dinosaur) kari gafite km ziri munsi y’icumi gusa.
“NASA” isanga uwo mubumbe uteye ikibazo, ikaba yiyemeje gukomeza kuwukurikirana ikamenya ingaruka wateza hakiri kare. Biteganyijwe ko uzongera kugaruka impande y’Isi ku wa 12 Kanama 2028.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!