IGIHE

SpaceX yakoze igerageza rya 13 rya Starship

0 25-07-2026 - saa 10:21, Mugisha Christian

Ku wa 24 Nyakanga 2026, Sosiyete ya SpaceX yohereje neza icyogajuru cya Starship mu isanzure mu igerageza rya 13. Iki gikorwa cyabereye ku kigo cya Starbase i Boca Chica muri Texas, kiba intambwe ikomeye cyane kuko ari ubwa mbere iki cyogajuru cyatwaye imitwaro [payload].

Cyabashije kohereza ibyogajuru bito 20 bya internet ya Starlink [satellites] mu nzira yegereye isanzure zizifashishwa mu kugerageza utwuma twakira ingufu z’izuba, iminara n’itumanaho rikoresha urumuri.

Igice cyo hejuru cy’icyogajuru cyageze ku ntego zacyo nk’uko byari biteganyijwe.

Cyabashije kongera kwatsa moteri yacyo, kibasha no kwihanganira ubushyuhe bukabije mu gihe kigaruka mu kirere cy’Isi.

Nyuma y’ibi, cyaguye neza mu Nyanja y’u Buhinde. Ibi byerekana ubushobozi bw’iri koranabuhanga rishya rikomeje kwagurwa.

Gusa igice kinini cyo hasi gitanga ingufu cyahuye n’imbogamizi nyuma yo gutandukana n’igice cyo hejuru.

Moteri za Raptor zananiwe kongera kwaka neza ubwo cyamanukaga, bituma kigwa nabi mu Kigobe cya Mexique.

Muri rusange, iri gerageza ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kohereza ibintu mu isanzure hifashishijwe ibikoresho bishobora kongera gukoreshwa. Ni intambwe y’indi igana ku gukabya inzozi kwa gahunda ya NASA yo kongera gusubiza umuntu ku Kwezi.

Igerageza rigamije kohereza ibintu mu isanzure rikomeje gukorwa umunsi ku wundi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza