IGIHE

Google yateye indi ntambwe iganisha ku kubyaza isanzure umusaruro

0 3-10-2026 - saa 15:29, Mugisha Christian

Google yohereje mu isanzure icyogajuru cyayo cya mbere cy’igerageza gikora nka mudasobwa, yifashishije rokete ya SpaceX yari itwaye indi mizigo irenga 100.

Iki cyogajuru cyakozwe binyuze mu mushinga witwa Suncatcher ku bufatanye na sosiyete ya Planet Labs, kigamije kugerageza niba utwuma twa Google dutunganya amakuru dushobora gukorera mu isanzure.

Iki cyogajuru kizajya gikora mu bihe by’iminota 15 gikoresha umuriro ungana na kilowatt 1. Nyuma y’iyi minota kizajya gifata igihe gihagije cyo kuruhuka ku buryo cyongera gukora indi minota 15. Kizakora ibi mu gihe cy’imyaka itanu giteganyijwe kuzamara.

Umwaka utaha, hazakorwa irindi gerageza hifashishijwe ibyogajuru bibiri kugira ngo barebe uburyo bihanahana amakuru hifashishijwe imirasire, bikaba byitezweho kuba inzira igeza ku mugambi mugari wo kohereza ibyogajuru 81 bizajya bikorera hamwe nk’ububiko bw’amakuru.

Gusa haracyari imbogamizi kugira ngo uyu mushinga ushoboke kandi utange umusaruro.

Imwe mu zihangayikishije cyane ubu, ni ikiguzi cyo kohereza ibintu biremereye mu isanzure kiri hejuru, aho ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Joule, bwagaragaje ko bisaba ko ibiciro by’ingendo byamanuka cyane kugira ngo umushinga wo kubaka ububiko bw’amakuru mu isanzure ushoboke.

Uku kugabanyuka kw’ibiciro kureba cyane SpaceX kuko ari yo magingo aya itwara iyi mizigo.

Byibuze hifuzwa ko hagerwa ku giciro cya 200$ ku kilo Kimwe cyoherezwa mu isanzure bitarenze umwaka wa 2035. Bivuze ko SpaceX igomba kugabanya ibiciro byayo ku kigero cya 20% buri mwaka.

Ibi byashoboka gusa ari uko iyi sosiyete ikoze ingendo nyinshi cyane kugira ngo ikoranabuhanga ryayo rihenduke.

Abashakashatsi ba Google bakoze imibare basanga kugira ngo ibyo biciro bigabanyuke, icyogajuru cya Starship cya SpaceX kigomba gutwara imizigo ingana na toni 370.000 mu isanzure mu myaka 10 iri imbere.

Hashingiwe ku kuba buri rugendo rwa Starship rutwara toni 200 z’imizigo, kugira ngo batware izi toni 370.000 zose bizabasaba gukora ingendo 1.800, bivuze impuzandengo y’ingendo 180 buri mwaka.

Iyi ni intambwe yagutse cyane ugereranyije n’uko icyogajuru Starship kitarakora n’ingendo eshanu mu mwaka umwe, nubwo Elon Musk afite intego y’uko ibi byogajuru bizajya biguruka buri saha bitarenze umwaka wa 2029.

Amagerageza yerekana ko utu twuma ‘chips’ twa Google tugira amakosa angana na rimwe gusa muri miliyoni mu gihe cy’imirimo isanzwe yo gusesengura no gutunganya amakuru, ibi bikaba byemeza ko dushobora kwihanganira imirasire yangiza yo mu isanzure.

Google yohereje mu isanzure icyogajuru cyayo cya mbere cy'igerageza gikora nka mudasobwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza