IGIHE

Kubwayo yahanze urubuga ruzabika amakuru y’umunyeshuri rukanaha amakuru umubyeyi we

0 9-08-2025 - saa 18:46, Ishimwe Rugamba Ornella

Kubwayo Guy urangije muri Kaminuza ya Kigali mu ishami ry’ikoranabuhanga, yahanze urubuga rufasha ibigo by’amashuri kubika neza amakuru y’abanyeshuri rukanoroshya itumanaho n’ababyeyi.

Kubwayo yarangiye amashuri mu 2025. Urubuga rwitwa ‘High School Easy Parent Communication system’ yabwiye IGIHE ko rugamije gufasha ibigo by’amashuri kubika amakuru ajyanye n’amanota n’ibindi biranga umunyeshuri mu buryo bwizewe.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye abana bava ku ishuri ntibereke ababyeyi indangamanota zabo bitewe n’uko batsinzwe cyangwa bafite amanota make y’imyitwarire.

Ibi ariko byiyongeraho kuba hari igihe umuntu asubira ku ishuri yizeho nko mu myaka 10 ishize agasanga nta makuru yerekeye amanota ye ahari, rimwe na rimwe bakavuga ko bayabuze.

Ibisa nk’ibi byanabaye kuri uyu musore nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye abura zimwe mu ndangamanota ze ajya ku ishuri yizeho asanga amakuru ajyanye na zo ntayo bagifite.

Yagize ati “Nanjye nagizweho ingaruka, kuko hari igihe twashakaga nk’amanota yacu mu gihe tugiye kwiyandikisha muri kaminuza ugasanga baratubwiye ngo amanota yarabuze.”

Ibi byamuteye gushaka uburyo bushobora gukemura ibibazo by’abanyeshuri, agenda akora inyigo ku bigo bitandukanye asanga hari bimwe bidafite uburyo bwo kubika amwe mu makuru y’umunyeshuri cyane cyane mu mashuri yisumbuye ahitamo kubaka urubuga rwakemura iki kibazo.

Urubuga Kubwayo yubatse, biteganywa ko ikigo cy’ishuri kizajya gishyira muri sisitemu umunyeshuri, imyirondoro ye ndetse n’iy’ababyeyi be, bijye byoroshya koherereza ubutumwa ababyeyi cyane cyane amanota y’abana.

Yahamije ko uru rubuga rwamutwaye amezi ane kugira ngo abe arangije kurwubaka.

Uru rubuga ruzaziba icyuho kiri mu bigo by’amashuri ku byerekeye umutekano w’amakuru y’abanyeshuri yakusanyijwe mu gihe kirekire, ku buryo byoroshya imikoranire y’abanyeshuri n’ikigo.

Ati “ uru rubuga ruzajya rufasha abarangije kuba babona indangamanota na nyuma y’imyaka 10 mu gihe baba bazikeneye bitunguranye.”

Uru rubuga rwafunguriye amarembo Kubwayo Guy kuko byatumye ahembwa nk’umunyeshuri wakoze umushinga mwiza mu ishami ry’ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Kigali

Byitezwe ko uru rubuga ruzafasha ababyeyi kumenya amakuru y’abana biga bacumbitse mu kigo, umwana yakora ikosa umubyeyi agahita abona ubutumwa kuri telefone ngendanwa.

Kubwayo Guy wahanze urubuga rwa High school Easy Parent Communication System
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza