IGIHE

Motorola Razr Fold, telefoni ya rurangiza ikunjwa igura miliyoni 3,5 Frw

0 23-06-2026 - saa 14:15, Umwali Zhuri

Motorola yashyize hanze Razr Fold, smartphone yayo ya mbere ikunjwa nk’igitabo, mu gihe ishaka guhangana na Samsung imaze imyaka myinshi iyoboye isoko rya telefoni zikunjwa, cyane cyane Galaxy Fold.

Iyi telefoni igaragara neza mu miterere yayo. Ifite inyuma hakozwe mu buryo busa n’uruhu, ituma ifatwa neza mu ntoki kandi ntigaragareho ibikumwe. Nubwo ipima garama 243, ikaba iremereye gato ugereranyije na Galaxy Z Fold 7, ntibiyibuza korohera uyifashe. Iyo ifunze iba ifite umubyimba wa milimetero 9,9, naho iyo ifunguye ikagira milimetero 4,6.

Razr Fold ifite écran yo hanze ya OLED ingana na santimetero 16,6. Iyo ifunguye, igira écran nini ya santimetero 20,5. Iyi écran nini yorohereza kureba filime, gukina imikino, gusoma no gukoresha porogaramu nyinshi icyarimwe. Ishobora no gufungura applications eshatu icyarimwe.

Motorola yashyizemo moto AI, ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, ariko inafite Gemini ya Google, Copilot ya Microsoft na Perplexity.

Mu mikorere, Razr Fold ikoresha Snapdragon 8 Gen 5, ituma ikora neza nta gutinda no ku mikino iremereye. Ifite bateri ya 6000 mAh, ituma imara umunsi wose ikoreshwa idashizemo umuriro.

Ku mafoto, ifite camera eshatu za megapixel 50, indi yo hanze ya megapixel 20 na camera ya selfie ifite megapixel 32.

Igiciro cyayo gihera kuri miliyoni 3, Frw. Ifite RAM ya GB 16 n’ububiko bwa GB 512.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza