IGIHE

Imiterere ya Samsung Z Fold 8 igura miliyoni 2,8 Frw

0 27-07-2026 - saa 08:53, Umwali Zhuri

Samsung yashyize hanze Galaxy Z Fold 8, telefoni izingwa ifite imiterere itandukanye n’izayibanjirije, igurishwa 1.899,99$, ni ukuvuga hafi miliyoni 2,8 Frw.

Iyi telefoni ni ngufi kandi iragutse kurusha izindi zo mu muryango wa Galaxy Z Fold. Iyo ifunze, uburebure bwayo buri hafi kungana n’ubwa pasiporo, bigatuma kuyifata no kuyikoresha n’ikiganza kimwe byoroha. Ipima amagarama 201.

Iyo ifunguwe ihinduka nk’agatabo cyangwa tablet. Ifite écran ishobora kuzingwa no gufungurwa, ifite uburebure n’ubugari bwayo bibereye kureberaho filime, gukina imikino no gusoma ibitabo by’ikoranabuhanga.

Écran yayo ikoresha ikoranabuhanga rya OLED, rituma amashusho agenda neza kandi yihuta inshuro 120 mu isegonda. Ifite ikoranabuhanga rituma ibigaragara kuri écran bisomeka neza no ku zuba, ndetse igabanya urumuri rugaruka ku maso.

Galaxy Z Fold 8 ikoresha processeur ya Snapdragon 8 Elite Gen 5, ari yo moteri igenzura umuvuduko n’imikorere ya telefoni. Ifite kandi Gemini Intelligence na Now Nudge, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rishobora gutanga inama zirimo kongera gahunda ku ndangaminsi cyangwa kwandika email.

Bateri yayo ya 4.800 mAh ikoresha ikoranabuhanga, rituma ijyamo umuriro mwinshi mu mwanya muto.

Ku bijyanye n’amafoto, ifite camera ebyiri za megapixels 50: isanzwe n’iya ifata ahantu hagari. Nta camera yagenewe kwegera ibintu biri kure ifite, ikintu gifatwa nk’imwe mu nenge zayo.

Ishobora kwihanganira amazi, ariko ntirindwa umukungugu mu buryo bwuzuye.

Reba amafoto agaragaza imiterere y’iyi telefoni

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza