IGIHE Ltd yatangije uburyo bushya bwo korohereza abakunzi bayo kumva amakuru agezweho mu buryo bw’ijwi kuri telefone, bwiswe IGIHE Voice.
Nyuma y’imyaka itanu IGIHE igeza ku bakunzi bayo amakuru yizewe yo mu Rwanda no mu mahanga, haba mu nyandiko ndetse n’amashusho, ubu noneho mu rwego rwo gukomeza guha serivisi nziza abasomyi, hatangijwe uburyo bushya buzajya bubashisha buri wese kumenya amakuru agezweho arebana n’u Rwanda ndetse n’ay’ingenzi yo hanze mu buryo bw’ijwi.
Ubu buryo (…)
IGIHE Ltd yatangije uburyo bushya bwo korohereza abakunzi bayo kumva amakuru agezweho mu buryo bw’ijwi kuri telefone, bwiswe IGIHE Voice.
Nyuma y’imyaka itanu IGIHE igeza ku bakunzi bayo amakuru yizewe yo mu Rwanda no mu mahanga, haba mu nyandiko ndetse n’amashusho, ubu noneho mu rwego rwo gukomeza guha serivisi nziza abasomyi, hatangijwe uburyo bushya buzajya bubashisha buri wese kumenya amakuru agezweho arebana n’u Rwanda ndetse n’ay’ingenzi yo hanze mu buryo bw’ijwi.
Ubu buryo ntibusaba kuba utunze telefoni zihenze cyangwa izigezweho (Smartphones).
Ubusanzwe urubuga IGIHE.com rusurwa cyane n’abantu bafite Interineti, haba kuri Mudasobwa no kuri telefone zigendanwa zifite intenineti. Iyi serivisi nshya izafasha abakunzi ba IGIHE kumenya amakuru no mu gihe badafite iyi interineti, haba ku bayisanganwe cyangwa abatayigira muri telefone zabo.
IGIHE Voice ikoreshwa n’umuntu ufite telefone iyo ariyo yose, aho bimusaba kuba yariyandikishije muri iyi serivisi akajya yishyura amafaranga 50 y’u Rwanda gusa ku munsi.
Kwiyandikisha muri iyi serivisi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi(SMS) muri telefone yawe ukandika ijambo IGIHE maze ukohereza kuri 2656. Uhita ubona ubutumwa bukubwira ko wiyandikishije neza.
Emile Murekezi ukuriye iyamamazabikorwa muri IGIHE Ltd yavuze ko iyi gahunda ya IGIHE Voice ari igisubizo ku gusakaza amakuru ku mubare munini w’abantu, hanatekerezwa no kubatagira interineti igihe cyose.
Yagize ati “Ni igisubizo ku bakunzi ba IGIHE bafite telefoni zigendanwa ariko zidafite uburyo bwo gusura imbugaza internet (no data plan available) mu kumenya amakuru mu buryo bwihuse kandi buhendutse. Ikindi binatuma uba uwambere mu kumenya ibibera hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga”.
Umufatabuguzi w’iyi serivisi azajya aba uwa mbera mu kumenya inkuru igihe iri kuba cyangwa ikimara kuba, bimwe bita mu ndimi z’amahanga “Breaking News”. Uwiyandikishije muri iyi serivisi azajya byibuze yumva inkuru zigera kuri esheshatu ku munsi.
IGIHE igiye kujya itanga iyi serivisi ku bufatanye na Net Solutions, kompanyi izwi cyane mu gutanga serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga kuri telefone zigendanwa.
Ubuyobozi bwa Net Solutions bwagaragaje ko iyi serivisi itanga n’amahirwe ku bafatabuguzi bayo mu gutanga ibitekerezo ku nkuru bumvise nabo babitanga mu buryo bw’ijwi.
Victor Nkindi, Umuyobozi wa Net Solutions mu Rwanda yagize ati “Iyo wumva aya makuru ya IGIHE mu buryo bw’ijwi ushobora gusubiza ukanda 1 ukifata ijwi ryawe utanga igitekerezo kuri iyo nkuru, ubundi ugakupa bityo ukaba wohereje icyo gitekerezo.”
Iyo uri umufatabuguzi kuri iyi serivisi ushobora kumva inkuru zigezweho no kumva inkuru zabanje zigera ku icumi, ibi ntabwo bigusaba kongera amafaranga wishyura kuko uba wishyuye ya 50 y’umunsi wose.
Guhera uyu munsi abafatabuguzi ba MTN bashobora gutangira kumva inkuru zitandukanye za IGIHE mu buryo bw’ijwi bakoresheje telefone zabo ngendanwa. Ibi birasaba kwiyandikisha ku buntu wohereza Ijambo IGIHE kuri 2656 mu butumwa bugufi.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!