IGIHE

U Burusiya: WhatsApp iri mu marembera

0 12-02-2026 - saa 10:14, Mugisha Christian

U Burusiya bwatangiye gahunda ikomeye yo guhangana na WhatsApp; urubuga rwifashishwa mu kohererezanya ubutumwa rukoreshwa n’abarenga miliyoni 100 muri iki gihugu.

Bivugwa ko intego nyamukuru y’u Burusiya ari ukuyobora abaturage babwo ku rubuga rwaho rwa MAX rukora nka WhatsApp.

Iki gihugu kivuga ko MAX ari rwo rubuga rwizewe, gusa benshi barimo ikigo Meta bagahamya ko ari igikoresho cy’iyi leta cyo kugenzura no kugera ku makuru bwite y’abaturage mu Burusiya.

U Burusiya bwahakanye ibyo bwivuye inyuma.

Mu minsi ishize WhatsApp yakuwe ku rutonde rw’imbuga nkoranyambaga zishishikarizwa abaturage cyangwa zemerewe n’amategeko gukorera muri iki gihugu.

Iki gihugu gitangaza ko WhatsApp izakomorerwa gukomeza gukorera muri iki gihugu mu gihe yubahirije ibisabwa, birimo kugenera iki gihugu uburyo bwo kugera ku makuru y’abayikoresha, ibyo Meta yagiye yamaganira kure igamije kubungabunga umutekano w’amakuru y’abakoresha imbuga zayo.

Ibi bije hashize iminsi mike muri iki gihugu hahagaritswe uburyo bwa Apple bwo guhamagarana imbona nkubone (FaceTime) no gukaza amabwiriza ku mikoreshereze y’urubuga rwa Telegram.

WhatsApp iri mu marembera mu Burusiya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza