IGIHE

TikTok yanyomoje ibyo kongera gukora mu Buhinde

0 23-08-2025 - saa 16:55, Mugisha Christian

TikTok yahakanye amakuru y’uko yongeye gukora mu Buhinde nyuma y’uko hari bamwe mu baturage baho bagaragaje ko babashije gukoresha uru rubuga by’igihe gito ku wa Gatanu.

Uru rubuga rumaze imyaka irenga itanu ruhagaritswe mu Buhinde, rwatangaje ko ibyavuzwe atari ukuri.

Umuvugizi wa TikTok yabwiye ikinyamakuru cya TechCrunch ko bagikurikiza amabwiriza ya Guverinoma y’u Buhinde kandi ko itegeko ryo guhagarika uru rubuga ricyubahirizwa.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Buhinde, utashatse ko amazina ye atangazwa, nawe yemeje ko guverinoma itigeze ikomorera TikTok kongera gukora.

Urujijo rwatewe n’abaturage bamwe batangarije ku zindi mbuga nkoranyambaga ko bashoboye kwinjira kuri TikTok batifashishije uburyo bwo guhindura amerekezo y’aho bari [Virtual Private Network- VPN].

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byahise byihutira gutangaza ko uru rubuga rushobora kuba rugiye kugaruka, ariko impuguke mu by’ikoranabuhanga zivuga ko niba rwanagaragaye ku murongo by’igihe gito ari ikibazo cya tekinike cyabayemo.

Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye kuko mu 2022, kimwe mu bigo bitanga serivisi za interineti ubwo cyari kiri mu bikorwa byo kuvugurura serivisi zacyo, habayemo kwibeshya TikTok n’izindi mbuga zakumiriwe zigaragara ku murongo by’igihe gito.

TikTok yanyomoje ibyo kongera gukora mu Buhinde
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza