Ikigo cya OpenAI kigiye gushyira hanze ikoranabuhanga ryayo rigezweho rya GPT-5. Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko iri koranabuhanga rishobora gutangira gukoreshwa bitarenze Kanama 2025.
Hari hasanzweho GPT-4.5 ifite ubushobozi bwo gutunganya inyandiko, ubumenyi rusange bwisumbuye, n’ibindi.
Ikora mu buryo yoroshya imikoreshereze yayo ku muntu ku kigero yumva aba ari kuganira na mugenzi we, cyane cyane mu kugira ibiganiro byuje amarangamutima, ku buryo ushobora kwikanga ko uri kuvugana n’umuntu.
GP-5 izaba ari ikoranabuhanga rihuriza hamwe modeli z’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukoranon [AI] zitandukanye, biyishoboza gukora imikoro itandukanye kuruta uko ryaba rikosha modeli imwe gusa.
Bivugwa ko OpenAI iterwa inkunga na Microsoft, yubatse ikoranabuhanga rya GPT-5 ikoresheje modeli o3.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!