IGIHE

Mark Zuckerberg yitabye urukiko kubera ibirego Meta ishinjwa

0 19-02-2026 - saa 11:33, Mugisha Christian

Umuyobozi Mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, yatanze ubuhamya mu rukiko i Los Angeles, mu rubanza imbuga nkoranyambaga za Instagram na Facebook ziregwamo kugira uruhare mu gutuma abana baba imbata zazo bikabaviramo kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Muri urwo rubanza, Zuckerberg yashimangiye ko izi mbuga zitemerera abari munsi y’imyaka 13 kuzikoresha, nubwo hari inyandiko zo mu 2018 zigaragaza ko Meta yigeze kugira umugambi wo kongera abakoresha imbuga zayo bari hagati y’imyaka icyenda na 12, kugira ngo bagire umubare munini w’abakiri bato bayobotse izi mbuga zirimo Instagram na Facebook.

Kimwe mu bimenyetso byagaragajwe mu rukiko ni email yoherejwe n’uwahoze ari Umuyobozi wa Meta Ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga uherutse kwegura, Nick Clegg, ivuga ko amabwiriza agenga imyaka y’abemerewe gukoresha izi mbuga adashyirwaga mu bikorwa cyangwa ngo agenzurwe.

Muri uru rubanza, Kaley G.M w’imyaka 20, yareze Meta avuga ko kuba yaratangiye gukoresha izi mbuga akiri muto byatumye agira ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe, birimo kwiheba no gushaka kwiyahura.

Mu gihe Zuckerberg yahakanye ko ikigo cye cyashyize imbere uburyo bwo gutuma abantu bamara igihe kinini cyane bakoresha izi mbuga, abagize inteko iburanisha bagaragaje ko hari inyandiko zo mu 2022 zerekana ko iyi sosiyete yari ifite intego zo kongera igihe umuntu amara ku munsi akoresha rumwe mu mbuga zayo, kikava ku minota 40 mu 2023 kikagera ku minota 46 mu 2026.

Zuckerberg yavuze ko ibyo byari ibipimo byo kureba aho bahagaze gusa aho kuba intego nyirizina, ashimangira kandi ko abakiri bato bakoresha imbuga za Meta bangana na 1%.

Muri uru rubanza rushobora kuzageza muri Werurwe uyu mwaka, hazumvwa ubuhamya bw’abantu bakomeye. Ni rumwe mu manza ibihumbi, ibi bigo bikomeye byagiye biregwa n’ababyeyi, ibigo by’amashuri n’abandi, biri mu nkiko muri California.

Mark Zuckerberg, yatanze ubuhamya mu rukiko i Los Angeles, mu rubanza ruregwamo imbuga nkoranyambaga za Instagram na Facebook
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza