Sosiyete ya OpenAI, izwi cyane kubera porogaramu yayo ya ChatGPT, iri gukora ku mushinga mugari cyane urenze kure kuba porogaramu ya mudasobwa igenewe kuganira n’abantu ukoresheje ubutumwa bwanditse cyangwa amajwi [Chatbot].
Mu gihe ChatGPT yari imaze kwamamara cyane mu mpera za 2022, itsinda rito ry’abashakashatsi muri OpenAI ryari rikataje mu kwigisha mudasobwa gukemura ibibazo bikomeye by’imibare.
Intego yabo ntiyari gusubiza ibi bibazo gusa, ahubwo bashakaga ko mudasobwa yiga gutekereza neza, gufata ibyemezo bisobanutse no gukora imirimo imwe n’imwe igoye nk’uko umuntu abigenza.
Uyu mushinga wiswe MathGen imbere muri OpenAI, waje gutera intambwe ikomeye.
Imwe muri porogaramu yakozwe muri uyu mushinga, yatsindiye umudali wa zahabu mu Marushanwa Mpuzamahanga y’Imibare [International Math Olympiad], asanzwe ahuza abanyeshuri b’abahanga mu yisumbuye ku Isi.
Iyi ntsinzi yerekanye ko porogaramu y’ubwenge buhangano ishobora gutekereza no gukemura ibibazo bikomeye, aho kuba iyo kuganira gusa.
Ubu bushobozi bwo gutekereza neza ni bwo OpenAI iri gukoresha mu gukora ubwoko bushya bwa porogaramu bwise ‘agents’.
Izi ni porogaramu zishobora gukora imirimo kuri mudasobwa yawe, nko gutegura gahunda y’iminsi, kwandika porogaramu (coding), cyangwa gufasha mu bushakashatsi runaka n’ibindi.
OpenAI yizera ko mu minsi iri imbere, abantu bazajya babwira ‘agent’ icyo bakeneye, ikagikora neza kugeza kirangiye bidasabye ubwenge bwa muntu.
Kugira ngo ibi bigerweho, OpenAI yatoje porogaramu zayo mu buryo buhanitse. Yifashishije uburyo bwo kwigira ku makosa n’inyunganizi [reinforcement learning], aho porogaramu ihabwa ibisubizo byerekana niba ibyo yakoze ari byo cyangwa bitari byo.
Izi porogaramu zanahawe umwanya n’ubushobozi bwo gutekereza neza mbere yo gutanga igisubizo.
Ibi byatumye za porogaramu zimenya kugenzura amakosa yazo, zikikosora zikanarushaho kunoza ibisubizo byazo, inzira isa neza nk’iyo umuntu akoresha yiga ikintu runaka.
Nyuma y’uru rugendo rwose, kera kabaye OpenAI yashyize hanze ‘ChatGPT Agent’ ya mbere, uburyo bushya bwo gufasha abantu gukora imirimo ikorerwa kuri mudasobwa bisabye kunyura mu nzira nyinshi kandi ikunze gufata umwanya munini.
Bumeze nk’umwunganizi w’ikoranabuhanga.
Ubu buryo bwifashisha mudasobwa yabwo bwite ikorera inyuma muri porogaramu [virtual computer] mu gukora iyi mirimo ku buryo ihita yikora [Automatically], ariko mbere yo kugira igikorwa burangiza, bugasaba uburenganzira uri kubukoresha.
ChatGPT Agent yo irihariye kuko imeze nka mudasobwa ubwayo ariko udashobora kubonesha amaso [ikorera imbere muri porogaramu], ikaba ari yo mpamvu OpenAI yayise ‘virtual computer’.
Bivuze ko ishobora gufungura imbuga, ikemeza ibintu runaka, ikuzuza amafishi ndetse ikaba yakurikiza inzira ucamo ushaka kugura ikintu kuri internet ikabikora neza [online shopping] cyangwa ikabasha gukora ikindi kintu kuri murandasi.
Ikindi ni uko ishobora gukurikiza inzira umuntu akoresha ashaka kugera ku kintu runaka kuri mudasobwa, ikabikora mu kanya nk’ako guhumbya kandi neza.
Undi mwihariko wayo ni uko hari aho bigera ikagusaba kugira ibyo wemeza kugira ngo ikomeze cyangwa ibyo wayisabye kugukorera birangire.
Urugero; ushobora gufungura porogaramu yawe ya ChatGPT, ukemezamo ‘Agent mode’ ugasaba iyi porogaramu kugutegurira ibyo wazakoresha nk’ifunguro rya mu gitondo ku munsi runaka, ukanayisaba guhita ibitumiza kuri murandasi.
Bwa buryo bushya bwa ChatGPT Agent, buhita bureba kuri kalindari yawe umunsi udahuze, ikakubwira ko ari wo wazafatiraho rya funguro.
Ikindi ihita ikora urutonde rw’ibyo wazakoresha nk’ifunguro, ikabishakisha ku maguriro yo kuri murandasi, ikanabishyira hamwe [cart].
Icyo gihe ihita ikwereka urutonde rw’ibyo yakuboneye, ikanakwereka igiciro cyabyo. Ikakubaza niba yabigura [placing an order], wayemerera igakomeza.
Nyuma ihita ikoherereza ubutumwa bukumenyesha ko byarangiye ku buryo wahita wishyura, bya bicuruzwa byawe bikakohererezwa. Ibi byose ibikorera inyuma muri porogaramu wowe utareba, yasoza ikakohereza ubutumwa bukumenyesha.
Birumvikana ko kugira ngo igire ibyo igufasha runaka, ugomba kuyemerera kugera ku makuru amwe n’amwe y’ingenzi akwerekeye, nka kalindari muri telefoni cyangwa mudasobwa yawe, aho ubarizwa mu gihe ugura ibintu kuri murandasi, konti zawe ukoresha uhaha ku ikoranabuhanga n’ibindi.
ChatGPT Agent ishobora gufata iminota iri hagati ya 15 na 30 kugira ngo irangize ibikorwa bimwe na bimwe iba yasabwe bitewe no kugorana kwayo.
Ku bikorwa bimwe na bimwe isaba uyikoresha ‘kwemeza’ mbere yo gukomeza, nko kohereza e-mail cyangwa kwishyura hakiri kare serivisi za hoteli cyangwa ahandi [booking] n’ibindi.
Ubu, OpenAI iri guhatana n’ibigo binini by’ikoranabuhanga nka Meta, Google DeepMind na xAI ya Elon Musk. Buri kimwe muri byo kirimo kugerageza gukora ‘agent’ ifite ubushobozi bwo gufasha abantu mu buryo bwagutse.
Bimwe muri ibi bigo byatangiye gutwara bamwe mu bashakashatsi bakomeye ba OpenAI, bibaha amafaranga menshi cyane ngo bafatanye kubaka iri koranabuhanga.
Kugeza ubu, izi porogaramu za ‘agent’ zikora neza cyane mu mirimo ya ‘coding’, gusa ariko ziracyagorwa n’imirimo isanzwe isaba gutekereza ku bintu bidasobanutse neza, nko gushaka aho umuntu yabona ibicuruwa byihariye cyangwa kumufasha gupanga gahunda runaka n’ibindi.
OpenAI iri gukora ubushakashatsi bushya ngo yige uko yatoza iyi porogaramu kugira ngo imenye no guhangana n’iyo mirimo idasobanutse neza.
Inzozi zayo ni uko mu gihe kiri imbere, porogaramu za ‘AI’ zizajya zikorera umuntu ibyo akeneye byose, aho kumusubiza ibibazo yabajije gusa.
Waba ushaka kugura amatike y’indege, gukemura ikibazo gikomeye cy’imibare cyangwa gutegura gahunda ya buri munsi; intego ni ugukora porogaramu izajya imenya icyo ushaka ikagikora neza nk’uko wakabyikoreye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!