IGIHE

Hasohotse iOS 26 beta 6 ifite ‘sonnerie’ nshya n’utundi dushya

0 12-08-2025 - saa 17:32, Mugisha Christian

Mu gihe habura iminsi mike ngo Sosiyete ya Apple imurike ‘Operating System’ yayo nshya ya iOS 26, yashyizwe hanze iyagenewe kugeragezwa izwi nka iOS 26 Beta igiye kugeragezwa ku nshuro ya gatandatu.

Zimwe mu mpinduka zirimo ‘sonnerie’ nshya esheshatu zishingiye ku yari isanzwe ya ‘Reflection’. Muri izi nshya harimo iyiswe ‘Dreamer’ ikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize Apple yatangaje ko igiye guhindura uburyo yita ‘Operating System’ yayo aho kongeraho nimero y’icyiciro kigezweho, hazajya hongerwaho umwaka yakorewemo.

Ibi bivuze ko muri Nzeri ubwo hazaba hamurikwa iOS nshya, tutazabona iOS 19 ahubwo tuzabona iyitwa iOS 26, ari na yo iri kugeragezwa.

Si ibyo gusa no ku bindi bikoresho bimwe na bimwe, amazina azahinduka hashyirweho amazina y’umwaka. Urugero ni nka iPadOS 26, macOS 26, watchOS 26, tvOS 26 na visionOS 26.

Intego ni ukugira ngo ibyiciro bya porogaramu zayo bibe bihuje inyito. Ubu, imibare yabyo iratandukanye cyane ufashe urugero kuri iOS 18 [ikoreshwa muri telefoni], watchOS 12 [ikoreshwa mu masaha] na visionOS 2 [ikoreshwa ku madarubindi ya Virtual Reality].

Izindi mpinduka kuri iOS 26 zirimo umuvuduko mu gufungura porogaramu runaka, n’uburyo bwo gugaragaza ibiri muri telefoni byose nk’ikirahure [Liquid Glass interface] buvuguruye.

Abatangiye kugerageza iyi iOS 26 beta ku nshuro ya gatandatu bavuze ko ikora neza kandi yihuta kurusha izabanje, nubwo hari udukosa duto tukigaragara.

Hasohotse iOS 26 beta 6 ifite ‘sonnerie’ nshya n’utundi dushya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza