IGIHE

Google iri kugerageza uburyo bwemerera Gemini guhamagara mu cyimbo cy’abantu

0 25-09-2026 - saa 11:12, Mugisha Christian

Ikigo cya Google kiri gutangiza uburyo bushya bwiswe Call for Me, buzajya bwemerera porogaramu yayo y’ubwenge buhangano ya Gemini, guhamagara abantu n’ibigo binyuranye birimo iby’ubucuruzi, mu cyimbo cyawe.

Ubu buryo bushobora gukora imirimo igoranye irimo kureba no kumenya niba igicuruzwa runaka kigihari mu bubiko, gufata umwanya muri restaurent (reservation), cyangwa guhindura itariki wari kuzabonaniraho n’umuntu.

Binyuze muri ubu buryo, Gemini ishobora gukurikiza amabwiriza atangwa n’imashini ku murongo wa telefone (automated phone menus), gutegereza ku murongo igihe uhamagawe atitaba (wait on hold), no kuvugana n’abakozi bashinzwe kwita ku bakiliya hifashishijwe amakuru yawe bwite wayikomoreye gukoresha.

Mu gihe iri koranabuhanga riri kuganira n’uwo ryahamagaye, ushobora kubona uko ikiganiro kiri kugenda binyuze mu nyandiko ihita igaragara ako kanya kuri telefone yawe (live text transcript), aho ushobora gufata telefone ukivuganira n’uwo muntu igihe cyose ubishakiye. Uku guhamagara gukorwa hifashishijwe nimero yawe bwite.

Kubera ko ibiganiro byo mu buzima busanzwe bishobora kugorana, Google iri gutangiza ubu buryo mu rwego ruto.

Kuri ubu, buboneka gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bantu batunze telefone za Pixel 11, bishyurira ifatabuguzi rya Gemini, kandi bakoresha uburyo bw’igerageza rya porogaramu ya telefone ya Android (beta version).

Ubu buryo bushya bwubakiye ku myaka myinshi Google imaze ikora igerageza ry’uburyo bwo guhamagara hifashishijwe ubwenge buhangano, aho hagiye hageragezwa uburyo bunyuranye nk’ubwiswe Hold for Me, n’ubwa Ask for Me.

Ubu buryo buri kuboneka gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bantu batunze telefone za Pixel 11, bishyurira ifatabuguzi rya Gemini
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza