IGIHE

Kera kabaye Meta yamuritse amadarubindi y’ikoranabuhanga rya AI atagira camera

0 25-09-2026 - saa 07:33, Mugisha Christian

Ikigo cya Meta cyamuritse amadarubindi mashya y’ikoranabuhanga ya Ray-Ban Meta Audio mu nama ya Connect 2026. Nk’uko byumvikana mu izina ryayo, aya madarubindi nta camera agira.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’impungenge zimaze igihe zigaragazwa na bamwe, bavuga ko amadarubindi afite camera ashobora kuvogera ubuzima bwite bw’abandi.

Aya madarubindi mashya yibanda gusa ku ikoranabuhanga ry’amajwi, agufasha kumva umuziki, kwitaba telefone, gusemura indimi, no gukoresha a chatbot ya Meta ikoresha AI ndetse na agent ya AI nshya yitwa Muse.

Kubera ko nta camera afite, aya madarubindi ni mato kandi apima garama 43 gusa. Agura 349$ (ibihumbi 516), akaboneka mu byiciro bibiri bifite imiterere inyuranye, hamwe n’amahitamo 23 y’amabara atandukanye n’ibirahure ‘lens’ bitandukanye.

Ashobora kumara amasaha agera kuri 12 akoreshwa mu gihe yuzuye umuriro, akaba yagera ku masaha 48 mu gihe hakoreshejwe agakoresho kayo kayongerera umuriro [charging case].

Ushobora gutangira kuyatumiza mbere y’uko ashyirwa ku isoko rusange, guhera tariki ya 13 Ukwakira 2026.

Meta kandi yamuritse icyiciro cya gatatu cy’amadarubindi yayo agira camera. Afite camera za megapixel 12 zishobora gufata amashusho y’umwimerere ya 3K, urusobe rw’utwuma dutandatu dufata amajwi, hamwe n’ubushobozi bwo kumara amasaha agera ku icyenda akoreshwa atarashiramo umuriro.

Meta yijeje ko hazabaho amavugurura mu minsi iri imbere ku madarubindi yayo yose, harimo kunoza imyumvire y’amajwi, gufata amajwi neza kurushaho, no kongera ingamba zo kurinda amabanga y’abantu, mu gihe ikomeje kwagura ubushobozi bwayo ku rwego rw’Isi binyuze mu mikoranire mishya n’ibyamamare bitandukanye.

Meta yamuritse amadarubindi akoranye AI atagira camera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza