Microsoft yatangaje ko yirukanye abakozi 4800 bangana na 2,1% by’abakozi bayo bose, abakoraga ku ishami rya Xbox yita ku mikino yo ku ikoranabuhanga bagirwaho ingaruka kurusha abandi.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Microsoft, Amy Coleman, yavuze iki kigo gishaka kwibanda ku nzego zifasha abakiliya cyane kurusha izindi bijyanye n’uko urwego rw’ikoranabuhanga rukomeje guhindura imigirire.
Uyu mweyo uzajyana abakozi 1600 bakoraga kuri Xbox.
Umuyobozi Mukuru wa Xbox, Asha Sharma, yabwiye abakozi ko ibyabaye ari intangiriro y’amavugurura akomeye mu mateka y’iri shami ndetse atangaza ko abandi bantu 1600 na bo bo muri Xbox bazatakaza akazi mu mwaka utaha.
Studio enye za Xbox ari zo, Compulsion Games, Double Fine Productions, Ninja Theory na Undead Labs na zo zizatandukanywa na Microsoft mu mavugurura agiye gukorwa.
Sharma ati “Izi mpinduka zigamije guhindura ahazaza ha Xbox, ikaba ikigo gikomeye, aho kuba akantu gato kari aho.”
Ni mu gihe Coleman yavuze ko bashaka kugendana n’impinduka ziri mu rwego rw’ikoranabuhanga ndetse ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikomeje kugena uko iyi mirimo ikorwa.
Mu gihe kitarenze umwaka, Microsoft izaba yirukanye abakozi 9000, ibyabagendagaho bishorwe muri AI.
Microsoft yashinzwe na Bill Gates na Paul Allen mu 1975. Ubu ifite abakozi barenga 200.000. Ifite icyicaro gikuru i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!