Umuyobozi Mukuru wa Anthropic, Dario Amodei, yasabye ko umuvuduko w’iterambere ry’ubwenge buhangano (AI) wagabanywa kugira ngo Isi ibone igihe gihagije cyo gutegura uburyo bwo kugenzura ingaruka z’ikoranabuhanga rikataje.
Mu butumwa Amodei yashyize ku rubuga rwe kuri uyu wa 12 Nzeri 2026, yavuze ko nubwo iterambere rya AI rigomba gukomeza, hakwiye kubaho ubushishozi ku buryo ubushobozi bw’iri koranabuhanga bwiyongera.
Ati “Tugomba kugabanya umuvuduko mu kongera ubushobozi bwa za AI. Iterambere rizakomeza kugaragara nk’iriri kwihuta, ariko tugomba gukoresha neza igihe tubona.”
Anthropic ni imwe mu masosiyete akomeye ku Isi akora ikoranabuhanga rya AI. Ni yo nyiri Claude, imwe muri porogaramu z’ubwenge buhangano zikunzwe cyane.
Amodei usanzwe ashyigikira iterambere rya AI, yavuze ko hari ingaruka zikomeye zishobora guterwa n’iri koranabuhanga mu gihe ritagenzuwe neza.
Yagaragaje ko AI ishobora gukoreshwa mu bikorwa bibi birimo ibitero byo kuri internet, iterabwoba ryifashisha ikoranabuhanga ndetse ikanahungabanya ubukungu bikomeye.
Ati “Irushanwa rishingiye ku nyungu z’ubucuruzi rishobora gutuma izi ngaruka zirushaho gukomera.”
Yavuze ko AI yateye imbere cyane mu mezi ashize, ku buryo zimwe muri porogaramu zayo zatangiye kugira ubushobozi bwo kwivugurura ubwazo.
Amodei yavuze ko mu gihe ibi byakomeza nta genzura rikorwa, AI ishobora gutera imbere ku buryo yarenga ubushobozi bw’abantu bwo kuyisobanukirwa no kuyigenzura.
Yatanze umuburo ko mu gihe AI itagenzurwa bihagije, hari igihe ishobora kugera ku bushobozi bwo kwigarurira igice kinini cya internet mu gihe kiri hagati y’amezi atandatu na 12, bikaba byateza igihombo cya miliyari nyinshi z’Amadolari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!