IGIHE

Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abagenzi gukatisha itike ya bisi batavuye mu rugo (video)

0 22-08-2026 - saa 13:57, Berrick Munyeshyaka

Abarenga 2.000 bamaze gukatisha amatike ajya mu ntara, bakoresheje urubuga rwiswe Tega Bus. Iri koranabuhanga ribafasha kudatonda umurongo, kuko basanga bisi ibategereje.

Bruno Twagirumukiza watangije uru rubuga, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumara imyaka yitegereza uburyo abakora ingendo zo mu ntara bavunika, yiyemeje gushinga uru rubuga.

Ati " Nabonaga abantu batonze imirongo batazi niba n’imodoka zihari, nifuza gutangiza ikintu gishya, cyakemura ibi bibazo, ni igitekerezo nari maranye igihe. Niho havuye Tega Bus."

Ku muntu ushaka gukoresha iri koranabuhanga, asura urubuga rwa Tega Bus ukuzuza imyirondoro, bakakwereka imodoka zihari n’aho zerekeza hamwe n’igiciro wishyura. Iyo usoje, abakozi ba Tega Bus baguhamagara urugendo rubura iminota 30, bakagushyikiriza itike yawe, bakakwereka n’imodoka ugendamo.

Tega Bus yatangiye ari igitekerezo mu 2024, muri Mata 2026 nibwo yagiye hanze, aho kuri ubu imaze gukoreshwa n’abasaga 2.000, mu gihe yatanze akazi gahoraho ku bantu 11.

Twaganiriye na Bruno Twagirumukiza washinze uru rubuga, atubwira aho bageze ndetse asubiza ibibazo bikunze kwibazwa.

Reba ikiganiro twagiranye na Twagirumukiza

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza