IGIHE

Telefone za OnePlus ntizizongera kugurishwa i Burayi no muri Amerika

0 19-07-2026 - saa 19:21, IGIHE

Uruganda rwo mu Bushinwa rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, OnePlus, rwatangaje ko rutazongera gushyira ku isoko ibicuruzwa bishya mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru. Iri soko ruzariharira ikigo cya Oppo.

Izi mpinduka zisobanuye ko OnePlus itazongera kugurisha telefone n’ibindi bikoresho binshya ku masoko y’u Burayi na Amerika ya Ruguru, ahubwo Oppo ikaba ari yo izarushaho kugaragara kuri iri soko.

Ku basanzwe bakoresha telefone za OnePlus, ntibivuze ko ibikoresho byabo bizahita bihagarika gukora, kuko bazakomeza kubona serivisi zirimo ubufasha bwa tekiniki, kuvugurura porogaramu n’imikoranire ijyanye n’umutekano. Icyakora, mu gihe kiri imbere, abazikoresha bashobora kubona impinduka mu buryo telefone zabo zikoresha porogaramu, kuko porogaramu y’ibanze ya OxygenOS ya OnePlus izagenda isimbuzwa ColorOS ya Oppo. Mu yandi magambo, ni ihinduka rijyanye n’ingamba mu bucuruzi aho Oppo igiye gufata umwanya munini ku masoko OnePlus yari isanzwe ikoreramo, aho gukomeza kubaho nk’ibirango bibiri bihatanira isoko rimwe.

Iki cyemezo kije mu gihe hari amakuru amaze igihe avuga ko OnePlus ishobora kuva kuri aya masoko.

OnePlus yavuze ko nyuma yo gusuzuma neza imikorere yayo, yafashe umwanzuro wo guhagarika gushyira ibicuruzwa bishya ku masoko y’u Burayi na Amerika ya Ruguru.

Yagize iti “Uburenganzira n’inyungu by’abakoresha OnePlus, birimo serivisi zo gufasha abakiliya nyuma yo kugura ibicuruzwa, kuvugurura porogaramu no kongera umutekano w’ibikoresho, bizakomeza kubahirizwa.”

OnePlus yari imaze imyaka irenga 10 ikorera ku isoko ry’u Burayi. Uretse telefone zigendanwa, uru ruganda rukora n’ibindi bikoresho birimo tablets n’amasaha agezweho.

OnePlus ibarizwa mu kigo cya BBK Electronics, gifite n’ibindi birango nka Oppo, Vivo na realme. Nyuma yo kuva ku masoko amwe, Oppo na realme biteganya kongera imbaraga mu bihugu OnePlus itazongera gukoreramo.

Oppo yatangaje ko ingamba za OnePlus mu Bushinwa zitazahinduka, mu gihe realme izibanda cyane ku masoko mpuzamahanga kandi ikazahagarika gushyira ibicuruzwa bishya ku isoko ry’u Bushinwa.

Ku ruhande rwa Oppo, iki kigo gikomeje kwigaragaza ku isoko ry’u Burayi, cyane cyane mu bijyanye na telefone zo mu rwego rwo hejuru zifite ikoranabuhanga rigezweho.

Telefone za OnePlus ntizizongera kugurishwa i Burayi no muri Amerika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza