OpenAI yatangaje amavugurura mashya ku ikoranabuhanga ryayo rya Codex, aryongerera ubushobozi hagamijwe koroshya akazi ko mu biro no kwagura imikoreshereze yaryo mu bigo binini.
Ubu Codex ikoreshwa n’abantu basaga miliyoni eshanu buri cyumweru, uyu mubare ukaba warikubye inshuro esheshatu kuva muri Gashyantare uyu mwaka.
Nubwo abakora porogaramu za mudasobwa ari bo benshi, abandi bakozi basanzwe ubu bihariye 20% by’abayikoresha. Uyu mubare ukaba uri kwiyongera ku muvuduko wo hejuru.
Kugira ngo yorohereze aba bakozi, OpenAI yashyize hanze uburyo bushya butandatu bugamije gufasha mu mirimo yihariye nko gusesengura amakuru, guhanga udushya, ubucuruzi, gukora ibishushanyo [graphiques], ibijyanye n’ishoramari, ndetse n’amabanki.
Ubu buryo bushya bwongewe muri Codex buzafasha iri koranabuhanga gukora imirimo yihariye kandi neza.
Hazanywe kandi ubundi buryo bushya bwitwa ‘Sites’ bufasha Codex gusohora ibyo yakoze nk’urubuga rwa internet aho kuba inyandiko isanzwe, ibi OpenAI ikaba ibifatanyamo n’ibigo bya Wix na Figma.
Hiyongereyeho n’uburyo bwa ‘Annotations’ bufasha umukoresha guha ikoranabuhanga amabwiriza yihariye ku gice runaka cy’inyandiko.
Aya mavugurura aje nyuma y’ibyumweru bitatu gusa OpenAI itangije umushinga mushya ufite agaciro k’asaga miliyari 4$, ugamije kwinjiza serivisi zayo mu mikorere y’ibigo bitandukanye ku Isi, hagamijwe gufasha ibyo bigo kurushaho kubyaza umusaruro ubwenge buhangano mu mirimo yabyo ya buri munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!