IGIHE

Nvidia yamuritse ‘chip’ ifite ikoranabuhanga ridasanzwe

0 4-06-2026 - saa 07:01, Mugisha Christian

Ikigo cy’ikoranabuhanga rya Nvidia cyamuritse ‘chip’ nshya yitwa RTX Spark ifite ubushobozi bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano izajya ikoreshwa muri mudasobwa. Ibi bivuze ihangana rikomeye ku bigo nka AMD, Intel, ndetse na Apple.

Chips ni utwuma duto dukora nk’ubwonko bwa mudasobwa, telefoni n’ibindi bikoresho by’ikorabuhanga.

Dufasha ibikoresho by’ikoranabuhanga gusesengura no gutunganya amakuru no gufata ibyemezo. Nitwo dutuma mudasobwa cyangwa telefoni bimenya icyo gukora, iyo ukanze cyangwa ukoze ahantu runaka.

Umuyobozi Mukuru wa Nvidia, Jensen Huang, ubwo yari ari mu imurikagurisha rya Computex muri Taiwan, yavuze ko iyi ‘chip’ ari umusaruro w’imikoranire y’imyaka itatu hagati ya Nvidia na Microsoft hagamijwe kuvugurura mudasobwa muri ibi bihe by’ikoranabuhanga rigezweho.

Iyi ‘chip’ yakozwe ku bufatanye na MediaTek yo muri Taiwan, ikazatangira gukoreshwa guhera mu mpeshyi y’uyu mwaka muri mudasobwa za Dell, HP, Lenovo, ASUS, Microsoft Surface, na MSI.

Izafasha ikoranabuhanga rya ‘AI’ gukorera muri ‘processor’ ya mudasobwa, aho kwishingikiriza gusa ku buryo busanzwe bwo kurikoresha hifashishijwe ububiko bwo kuri internet.

Nyuma y’iri tangazo, imigabane ya Nvidia ku isoko ry’imari yahise izamukaho ku 4%, mu gihe iy’ibigo bihanganye nka AMD, Intel na Qualcomm yamanutse.

Muri iri murikagurisha, Huang yanatangaje ko indi ‘chip’ nshya bise Vera CPU bateganya gushyira ku isoko izaba imbarutso y’izamuka ry’inyungu zabo.

Huang yanyomoje ibivugwa ko ‘AI’ izatwara akazi k’abakora porogaramu za mudasobwa, ashimangira ko ari ibinyoma kuko ahubwo iri koranabuhanga rizatuma ubushobozi bwabo bukenerwa kurushaho.

Nvidia yamuritse ‘chip’ ifite ikoranabuhanga ridasanzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza