Ikigo mpuzamahanga gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya TECNO, cyashyize ku isoko ibicuruzwa bishya birimo mudasobwa yiswe ’MEGABOOK T15 360 Pro’ ishobora guhinwa ku kigero cya dogere 360, na ’TECNO POVA 8 Pro 5G Tonino Lamborghini Limited Edition’ yihariye kiri AI.
TECNO ni ikigo cyo mu Bushinwa kimaze imyaka 20 gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, kikabisakaza mu bihugu bya Aziya, Amerika y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bw’u Burayi ndetse no muri Afurika mu bihugu birimo u Rwanda.
Uko bukeye n’uko bwije, iki kigo gishyira ku isoko ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye, ndetse kibijyanisha n’aho iterambere ryerekeza mu koroshya ubuzima bwa buri munsi bwa muntu.
Ku wa 3 Nzeri 2026, TECNO yitabiriye imurikabikorwa rya IFA ShowStoppers ryabereye mu Mujyi wa Berlin mu Budage, yerekana ibikoresho bishya yashyize ku isoko.
TECNO yashyize hanze telefone ya ’TECNO Next-Gen Bezelless Concept Phone’
Ubwo TECNO yageraga muri iri murikabikorwa, kimwe mu bikoresho byakuruye abantu ni ubwoko bushya bwa telefone, ari bwo ’TECNO Next-Gen Bezelless Concept Phone’.
Mu busanzwe TECNO yakoraga telefone zifite ikirahure kitagera ku mpera, ariko ubu bwoko bushya bufite ikirahure kigera ku mpera, ibizwi nka “True 0mm Display Border”.
Ibi bituma umuntu ukoresha telefone abona amashusho yose ari kuyitambukamo, nta mpungenge z’uko hari ibiri kumucika.
Kugira ngo ibi bigerweho byasabye ko TECNO ihindura uburyo yubakagamo telefone zayo, byoroshya kurambikaho iki kirahure kidasanzwe.
Ikirahure gifite ’inch’ 6,78 na ’resolution’ ya 1,5K ikanihuta ku kigero cya 144Hz.
’MEGABOOK T15 360 Pro’ ni mudasobwa ihinwa kuri dogere 360°
Mu bikoresho byagaragajwe harimo mudasobwa ya MEGABOOK T15 360 Pro, ifite uburyo bwo guhinwa ku kigero cya dogere 360°, igahinduka ’tablet’ ishobora gukorwamo.
Ifite ikirahure cya santimetero 15,6, ikagira ’resolution’ ya 2,5K no kwihutisha ibintu kugera ku kigero cya 120Hz. Ibi bituma amashusho agaragara neza kandi akagenda neza adahagarara cyangwa ngo acikagurike.
MEGABOOK T15 360 Pro ikoresha Intel Core Ultra nk’agakoresho k’ikoranabuhanga gashyirwa muri mudasobwa cyangwa telefone [Neural Processing Unit- NPU], kakayifasha mu mikorere ya AI.
Ifite batiri ifite ubushobozi bwa 70Wh, butuma ishobora kumara igihe kinini ikoreshwa.
Uyu muryango wa MEGABOOK wa mudasobwa za TECNO, ugizwe n’uruhererekane rw’izindi zitandukanye.
Izi zirimo MEGABOOK K15S WCL igenewe abashaka mudasobwa ikora neza ariko imirimo isanzwe idakenera software zifite imbaraga nyinshi. Ifite Wildcat Platform CPU, yoroshya akazi gasanzwe ka mudasobwa nko kwandika n’ibindi.
MEGABOOK T17 Ultra yo ni yo nini muri mudasobwa za TECNO, ifite ikirahure cya santimetero 17, Intel Meteor Lake Ultra ifite ubushobozi bwo gukoresha AI, batiri ya 99,99Wh n’uburyo bwihuse bwo kuyongeramo umuriro bwa 100W GaN.
TECNO na Tonino Lamborghini byashyize hamwe imbaraga
Muri IFA ShowStoppers 2026, TECNO yerekanye uruhererekane rw’ibikoresho byakozwe ku bufatanye na Tonino Lamborghini yo mu Butaliyani izwiho kunoza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buryo bwihariye.
Muri byo harimo TECNO POVA 8 Pro 5G Tonino Lamborghini Limited Edition. Iyi ni telefone yagenewe abakunda iziri mu bwoko bwihariye.
Iyi telefone ikoresha sensor za Sony, ziyifasha gufata amafoto meza afite ubuziranenge ndetse n’imikorere itandukanye yifashisha ubwenge buhangano (AI) mu kunoza ibyo ikora.
TECNO MEGAPAD 2 Tonino Lamborghini Limited Edition na yo iri muri uru ruhererekane. Ni tablet ifite ikirahure cya santimetero 11 na resolution ya 2,5K, na yo igakoresha AI mu kazi ikoreshwamo.
Hari kandi TECNO TAURUS (MEGA MINI G1 Pro). Ni mudasobwa nto ariko ifite ubushobozi bwo hejuru ku buryo yanashyirwamo software ziremereye nk’iz’imikino n’izindi. Ifite umubiri wihariye uri mu mabara ya Lamborghini, ku buryo iyo yaka iba inogeye amaso.
Ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byerekanwe
TECNO yagaragaje telefoni za CAMON Slim 5G na CAMON Slim, zombi zifite umubyimba wa milimetero 6,39, zihuje ubwiza, koroherwa no kuyikoresha no gufata amafoto meza.
CAMON Slim ifite camera ya Sony LYTIA 600 Ultra Night Camera. Iyi ifite megapixel 50, ndetse n’uburyo bwihariye bwa AI bushobora guhindura uko telefone igaragaza amafoto.
MEGAPAD SE 2 yerekanywe, ni tablet yifashishwa mu myigire ikoresheje AI, ikoroshya ibijyanye n’ubushakashatsi.
Hari Watch 4, isaha ifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu bakora siporo cyane cyane imyitozo ngororamubiri.
Ibindi ni Buds 5, utwuma two kumva umuziki dushobora kumara amasaha agera kuri 50 dukora tutarashiramo umuriro, kandi amajwi agisohokamo ayunguruye, bitangiza amatwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!