IGIHE

Meta igiye gukora amadarubindi mashya y’ikoranabuhanga atagira camera

0 17-09-2026 - saa 08:14, Mugisha Christian

Sosiyete ya Meta biravugwa ko iri gukora amadarubindi mashya y’ikoranabuhanga (smart glasses) yiswe Luna, ariko kuri iyi nshuro akaba atazaba afite camera.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’impungenge zimaze igihe zigaragazwa na bamwe mu bakoresha iri koranabuhanga, bavuga ko amadarubindi afite camera ashobora kuvogera ubuzima bwite bw’abandi.

Aho kwibanda ku gufotora cyangwa gufata amashusho, Luna azashingira cyane ku ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) no kwakira amajwi, ku buryo uyambaye ashobora kuganira na yo, kuyabaza ibibazo cyangwa kuyasaba amakuru runaka.

Biteganyijwe ko azaba afite microphones esheshatu zubatsemo, ndetse n’akabuto kihariye ku ruhande, bizafasha uyambaye kuvugana n’ikoranabuhanga rya Meta rishingiye kuri AI.

Aya madarubindi kandi ateganyijwe gukorana na chatbot ya Meta ikoresha AI ndetse na agent ya AI nshya yitwa Muse.

Amakuru avuga ko Meta ishobora kuyamurika mu gihe cya vuba, ndetse bikaba bishoboka ko yazerekanwa mu birori ngarukamwaka by’iyi sosiyete byo kumurika ibikoresho n’ikoranabuhanga bishya, biteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Nubwo isoko rya smart glasses rikomeje kwaguka, Meta iri mu bigo by’ikoranabuhanga byashyizemo imbaraga nyinshi, uru rwego ruracyafite imbogamizi.

Bamwe mu baguzi baracyibaza niba koko bakeneye ibi bikoresho, cyane cyane bitewe n’igiciro cyabyo ndetse n’impungenge zijyanye n’ubuzima bwite n’umutekano w’amakuru.

Ibyo bibazo biri mu byatumye igice cya Meta gikora ibikoresho nk’ibi gikomeza kugira ibihombo byinshi. Raporo y’imari y’iyi sosiyete yo muri Mata 2026 yagaragaje ko ibikorwa byayo muri uru rwego bikomeje gutwara amafaranga menshi kurusha ayo byinjiza.

Meta igiye gukora amadarubindi mashya y'ikoranabuhanga atagira camera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza