Indege ya mbere itwara abagenzi yo mu bwoko bwa MC-21 yakorewe mu Burusiya yakoze urugendo rwa mbere nk’uko uruganda rwa United Aircraft Corporation, ruzikora rwabitangaje ku wa 3 Kanama 2026.
Ni intambwe ikomeye u Burusiya bwateye nyuma y’iminsi Perezida Vladimir Putin asuye mu buryo butunguranye uru ruganda rukorera indege muri Siberia.
Iyi ndege ya MC-21-310 yamaze isaha imwe n’iminota 23 mu kirere nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cy’uruganda rukora indege rwa Irkutsk Aviation Plant, igera ku muvuduko wa kilometero 600 ku isaha ndetse izamuka ku butumburuke bwa metero 6.000.
Umupilote wari utwaye iyi ndege yari mu igerageza, Roman Taskayev yagize ati “Indege ya mbere yakorewe kuri uru ruganda ruziteranya yakoze neza, kandi gahunda yo kuyigerageza yagenze neza uko byari biteganyijwe.”
Umuyobozi Mukuru wa United Aircraft Corporation, Vadim Badekha, yavuze ko uruganda rwa Irkutsk rurimo gutegura icyiciro cya mbere cy’indege 18, ndetse ko Leta yemeje amabwiriza yo kongera umubare w’indege rukora nyuma y’uko Putin arusuye ku wa 24 Nyakanga.
Gahunda yo gukora indege za MC-21 yatangijwe bwa mbere mu 2009, aho byari biteganyijwe ko zizatangira gukorwa ku bwinshi mu 2016, ariko ibihano n’ubukererwe mu gusimbuza ibikoresho byakorerwaga mu mahanga byagiye bisubiza inyuma igihe cyo gutangira kuzigeza ku isoko.
Abakoze iyi ndege bagaragaza ko ibikoresho byose byifashishijwe byakuwe mu Burusiya.
Ikigo cy’u Burusiya cya Rostec, gicunga United Aircraft Corporation, gifite intego y’uko mu mpera za 2026 ari bwo gahunda yo gutanga ubuziranenge ku ndege za MC-21 izaba irangiye nyuma zitangire gukora ingendo zitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!