Mbere y’iminsi ngo Google imurike ibikoresho byayo bishya bya Pixel, Evan Blass usanzwe atangaza amakuru anyuranye ajyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, yasangije abantu amafoto yerekana imiterere ya Google Pixel 11 Pro Fold itaratangazwa ku mugaragaro.
Yerekana ko iyi telefone nshya izingwa [foldable], izaba isa cyane n’iyakozwe umwaka ushize.
Iyi telefone iteye mu buryo iyo uyifunze, uruhande rw’inyuma rugira ikirahuri ushobora gukoresha nk’isanzwe kirekire, bitandukanye n’ikigufi gisangwa kuri Galaxy Z Fold 8 zimeze.
Ikirahuri cy’imbere kizagumana ingano yacyo ya santimetero 20,32. Imiterere y’utwuma tw’inyuma dufata amashusho kuri Pixel 11 Pro Fold yahinduweho gato, ndetse igaragara nk’ifite agatara iruhande rwa camera kagaragara kuri Pixel 11 Pro.
Aya mafoto kandi yerekana ko iyi telefone izaba iri mu ibara ry’icyatsi kibisi.
Evan Blass yashyize hanze n’andi amafoto agaragaza ecouteur nshya za Pixel [Pixel Buds] n’isaha nshya ya Pixel [Pixel Watch], nabyo biri muri rya bara ryiza ry’icyatsi kibisi. Sosiyete ya Google ntiyigeze igira icyo itangaza kuri aya makuru yagiye hanze mbere y’igihe.
Igikorwa cya Google cyo kumurika ibikoresho cyitwa Made by Google giteganyijwe kuba tariki ya 12 Kanama 2026 saa 18:00 ku isaha yo mu Burasirazuba bwa Amerika. Aha ni ho hashobora kuzamurikirwa ku mugaragaro ibi bikoresho byose bya Pixel bishya.
Bitewe n’ikibazo cy’ibura ry’ububiko bw’igihe gito mu byuma by’ikoranabuhanga [RAMaggedon], Google yamaze kugaragaza ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bizasohoka bishobora kuzaba bihenze cyane ugereranyije n’ibindi byabanje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!