IGIHE

Abenjeniyeri bo mu Rwanda baharuriwe inzira yo gukorana n’ibigo bikomeye muri Amerika

0 12-06-2023 - saa 08:39, Israel Ishimwe

Mu 2019 ni bwo Jean Claude Kayigana na Jean Bosco Nizeyimana bahuje imbaraga, batangiza ikigo bise Mighty Engineering Co. gikora inyigo [design] z’imirasire y’izuba ikoreshwa muri Amerika.

Mighty Engineering Co. ifite icyicaro mu Mujyi wa Charlotte muri Leta ya North Carolina muri Amerika.

Iki kigo gifite abakozi barenga 200 mu bice bitandukanye by’Isi, muri Philippines, u Buhinde n’u Rwanda rwihariye abagera kuri 60% byabo.

Mighty Engineering Co. ikora ‘design’, zikagurishwa ku bigo bishyira imirasire y’izuba ku nyubako z’ubucuruzi n’izo guturamo muri Leta zitandukanye muri Amerika.

Ingufu zishingiye ku mirasire y’izuba zihanzwe amaso ahanini bishingiye ku kuba zigabanya ikiguzi cy’umuriro ukoreshwa, imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere kubera gaz ndetse zirinda iyangirika ry’ikirere.

  Icyasunikiye Nizeyimana na Kayigana kwinjira mu ishoramari ry’imirasire y’izuba

Ubusanzwe Kayigana Jean Claude yize ibijyanye na Software Engineering na Data Science mu gihe Nizeyimana Jean Bosco afite ubumenyi muri IT.

Umuyobozi wa Mighty Engineering Co., Kayigana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukora ishoramari rigamije gukwirakwiza imirasire y’izuba kuko ari ho Isi igana.

Ni igitekerezo kinajyanye no gutanga umusanzu ku guhanga imirimo no gufasha abana b’Abanyarwanda kubona akazi.

Ati “Abanyarwanda ni abahanga. Bakeneye amahirwe yo guhuzwa n’ibigo bikomeye kugira ngo bakore ‘design’. Twatangije ikigo dufite intego yo kwaguka kandi biri kugenda biba.’’

Mighty Engineering Co. ifite abakozi bahoraho 80 mu Rwanda n’abandi 60 b’abanyabiraka.

Kayigana yashimangiye ko nyuma yo kubona urwego rw’ingufu rukura bifuje gutanga umusanzu wabo mu kurushaho kurubyaza umusaruro.

Ati “Twabonye uru rwego ruri gukura cyane ku buryo hari gahunda nyinshi zisaba abantu ko bakoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba. Bitari kuba birinda iyangirika ry’ibidukikije ahubwo binagabanya ikiguzi cy’umuriro. Natwe twumvise twatanga umusanzu muri urwo rugendo.’’

Yavuze ko batangije ishoramari no mu kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga. Ati “Njye na mugenzi wanjye twumvaga dufite inyota y’icyo twatanga nk’umusanzu mu gihugu cyacu. Nkanjye nize kuri buruse ya Leta. Kumva ko Leta yashyize imbaraga mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, twumvise ko twakora icyo kintu aho abana b’Abanyarwanda batava mu gihugu ahubwo akazi kakabasanga hano. Ibikorwaremezo birahari, dufite internet, abana bafite ubumenyi ku buryo byatumye baba abenjeniyeri beza.’’

Mighty Engineering Co. yinjiranye mu ishoramari ibanga ryo gutanga serivisi nziza ku bakiliya kandi ryabyaye umusaruro

Ati “Twatangiranye n’umukiliya witwa Rising Sun uba Hawaii. Ikintu twibanzeho ni ukumuha serivisi atazigera abona ahandi. Hari igihe umuntu ajya mu biruhuko, akamara icyumweru adakora. Twe twari dukeneye gukora byinshi, tumwereka ko ari we wa mbere.’’

Mighty Engineering Co. yatangiye gukorera mu Rwanda mu Ugushyingo 2022

  Imikorere y’abenjeniyeri ba Mighty Engineering Co. i Kigali

Mighty Engineering Co. ikora inyigo z’imirasire y’izuba izakoreshwa ku nyubako z’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitandukanye.

Iyo ikigo kimaze kureba ingano y’inzu, umuriro ibikoresho biyirimo ukenera, ni bwo ihabwa ikiraka cyo gukora inyigo.

Kayigana ati “Aho ni ho abenjeniyeri bahera bareba imirasire y’izuba ikenewe ku gisenge, uko izahuzwa n’ibindi. Baba bafashe amafoto na drones, ahantu ibikoresho bizajya niba hari izizajya ku butaka bakahashushanya. Iyo umwenjeniyeri amaze gushushanya hari abagenzura niba byujuje ibisabwa bigendanye n’imyubakire yo muri Amerika.’’

Iki kigo ntigikora installation ahubwo ‘design’ yakozwe n’abenjeniyeri bacyo ikurikizwa iyo imirasire igiye gushyirwa ku nzu.

Mu gukora inyigo harebwa ibintu bitandukanye birimo kureba installation izakenerwa, urusinga ruzatwara amashanyarazi [niba hashyuha hakagenerwa urwaho, ahakonja naho bikaba gutyo], gusiga umwanya unyuramo abashobora kuzimya inkongi n’ibindi.

Abenjeniyeri bo mu Rwanda iyo bamaze gukora inyigo z'uburyo imirasire y'izuba izashyirwa ku nyubako n'aho izajya, zohererezwa ibigo bifite isoko ryo kuyishyiraho

  Abenjeniyeri b’Abanyarwanda bakuriwe ingofero mu bigo byo muri Amerika

Mu Ugushyingo 2022 ni bwo Migthy Engineering Co. yatangiye gukorera mu Rwanda, aho kuri ubu abenjeniyeri b’Abanyarwanda bamaze amezi asaga arindwi bakorana.

Nyuma yo gutangira gukoresha abenjeniyeri b’Abanyarwanda, Migthy Engineering Co. kuri ubu ikorana na Sunrun, Ikigo cy’Abanyamerika kimaze imyaka 16 mu bucuruzi bw’imirasire y’izuba.

Kayigana yashimangiye ko ibyo bakoze mu gihe gito byerekanye ko bashoboye guhatana.

Ati “Turakomeza kwagura no kwaguka no guha akazi abana b’Abanyarwanda kubera ubwiza bw’ibyo bakora.’’

Yagaragaje ko abenjeniyeri muri rusange bakeneye kumenya indimi kuko zizabafasha kwambuka imipaka bagakorana n’ibigo bikomeye.

Umuyobozi ushinzwe gukora Inyigo ‘Design’, Codie Wright, yavuze ko bahisemo gukorana na Mighty Engineering Co. kuko bashakaga abantu bazakurana.

Ati “Twarebye imikorere yabo turanyurwa kandi bakora neza. Twatunguwe cyane n’imikorere y’abenjeniyeri bo mu Rwanda kuko bihuta cyane kandi bagakora neza. Ntekereza ko benshi batazi u Rwanda muri Amerika, benshi bibaza uko wabona abo mukorana mu Rwanda no muri Afurika ariko twarababonye. Nizera ko bazakomerezaho.’’

Amy Sgro ushinzwe Ubucuruzi muri Sunrun yongeyeho ko banyuzwe na serivisi zabo.

Ati “Buri kimwe cyose kigenda neza. Twishimira gukorana na bo. Bafite ubushake kandi buri gihe iyo dushaka impinduka mu byo bakoze barabyihutisha.’’

Yavuze ko yabonye u Rwanda ari igihugu gifite amahirwe menshi kandi kiri gukura bwangu.

Umuyobozi ushinzwe gukora Inyigo ‘Design’ muri Sunrun, Codie Wright na Amy Sgro ushinzwe Ubucuruzi bari mu Rwanda aho bahuye n'abenjeniyeri bakorana na Mighty Engineering Co.

Sunrun Inc. ifite icyicaro i San Francisco, ifite isoko rya 20% muri Amerika ndetse ni cyo kigo cya mbere ku Isi mu gucuruza imirasire y’izuba. Mu 2022 yacuruje imirasire y’izuba ifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 990.

Mighty Engineering Co. ikora inyigo ku bigo biri muri Leta 25 muri Amerika. Muri uyu mwaka yakoze inyigo zifashishijwe mu guha imirasire y’izuba ingo ibihumbi 25 muri California.

Muri rusange, iki kigo cyakoze imishinga ku nyubako 20.000 zo guturamo n’izigera ku 2000 zo gukoreramo ubucuruzi.

Abenjeniyeri bo mu Rwanda bahabwa akazi ni abize muri Kaminuza y’u Rwanda muri Electrical Engineering, Mechanical Engineering, Electronics, Civil Engineering.

Mighty Engineering Co. ifite intego yo gutangiza ikigo gikora inyigo cya mbere muri Afurika, kizaba kiri mu Rwanda no kwinjira ku isoko ryarwo mu buryo bwagutse.

Mighty Engineering Co. ifite abakozi bahoraho 80 mu Rwanda n’abandi 60 b’abanyabiraka mu Rwanda
Mighty Engineering Co. ifite intego yo gutangiza ikigo gikora inyigo kizaba ari icya mbere muri Afurika
Itsinda ry'abayobozi ba Sunrun ryasuye abakozi ba Mighty Engineering Co. i Kigali mu kureba uko bakora n'ibyo barushaho kunoza
Abenjeniyeri bo mu Rwanda bamaze amezi asaga arindwi bakorana n'ibigo bikomeye muri Amerika
Umuyobozi wa Mighty Engineering Co., Kayigana Jean Claude, yavuze ko binjiye mu ishoramari mu mirasire y'izuba mu gutanga umusanzu wo guhanga imirimo mu gihugu
Amy Sgro ushinzwe Ubucuruzi muri Sunrun yavuze ko yashimye u Rwanda nk'igihugu kigenda cyiyubaka umunsi ku wundi kandi gifite amahirwe menshi
Nizeyimana Jean Bosco ari mu bashinze Mighty Engineering Co., ikigo gikora inyigo ‘design’ z’imirasire y’izuba
Kayigana Jean Claude uyobora Mighty Engineering Co. yize ibijyanye na Software Engineering na Data Science
Nizeyimana Jean Bosco afite ubumenyi mu bijyanye n'Ikoranabuhanga ndetse yanakoze muri Sunrun
Amy Sgro ushinzwe Ubucuruzi muri Sunrun yizihiwe mu kubyina imbyino gakondo ubwo yari kumwe n'ababyinnyi mu mugoroba w'ubusabane wakiriwemo abakozi ba Mighty Engineering Co.
Abayobozi muri Sunrun bashimye imikorere ya Mighty Engineering Co.
Uhereye ibumoso: Jean Claude Kayigana uyobora Mighty Engineering Co.; Umuyobozi ushinzwe gukora Inyigo ‘Design’ muri Sunrun, Codie Wright na Amy Sgro ushinzwe Ubucuruzi ndetse na Jean Bosco Nizeyimana uri mu bashinze Mighty Engineering Co.
Abenjeniyeri bakorana Mighty Engineering Co. bashimwa n'ibigo bitandukanye muri Amerika
Abenjeniyeri bo mu Rwanda baharuriwe inzira yo gukorana n’ibigo bikomeye muri Amerika birimo ibikora ishoramari mu bijyanye n'imirasire y'izuba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza