IGIHE

Abashinwa bageze kure ikoranabuhanga rishobora guhumura abafite ubumuga bwo kutabona

0 9-08-2026 - saa 09:55, IGIHE

Umugore w’Umushinwa w’imyaka 40 wari umaze hafi imyaka 20 atabona neza yongeye kugira ubushobozi bwo kubona nyuma yo gushyirwa mu jisho igikoresho gikoresha ikoranabuhanga rihuza imikorere y’ijisho n’ubwonko.

Uyu mugore witwa Lingling (izina ryahinduwe ku mpamvu z’umutekano we), yabaye uwa mbere mu Bushinwa ushyizwemo igikoresho cyakorewe muri icyo gihugu, kizwi nka high-resolution retina-based visual brain-computer interface (BCI).

Muri Gicurasi 2026, Lingling yabazwe n’abaganga bo mu Bitaro bya Zhejiang Provincial People’s Hospital, muri gahunda y’igerageza ry’ubuvuzi rigamije kureba niba iri koranabuhanga ryafasha abantu bafite ubuhumyi buterwa no kwangirika kw’imboni.

Nyuma y’amezi ahabwa ubuvuzi, yatangiye kugaragaza impinduka nziza. Ubu arimo kwiga gutandukanya inyuguti no kwitoza kwandika.

Iri koranabuhanga rikoresha igikoresho gito gishyirwa ku mboni, kikakira amakuru y’amashusho yafashwe na camera nto iri ku ndorerwamo umurwayi yambara. Ayo mashusho aratunganywa, agahindurwamo amakuru yoherezwa ku gikoresho kiri mu jisho.

Icyo gikoresho gihindura ayo makuru mo ubutumwa bw’amashanyarazi bugera ku turemangingo tw’imyakura yo mu mboni, na two tukabwohereza mu bwonko. Ibi bituma umurwayi atangira kubona utudomo tw’urumuri, akagenda yiga kuduhuza kugira ngo amenye imiterere y’ibintu, inzitizi, ibyerekezo n’inyuguti zoroshye.

Abaganga basobanura ko iri koranabuhanga rituma umurwayi agira icyo abona, ariko ntiriramugarurira ubushobozi bwo kubona nk’ubw’umuntu ufite amaso mazima. Amashusho aboneka aba asa n’ay’umukara n’umweru kandi adasobanutse neza.

Icyakora, ku muntu wari umaze igihe kirekire atabona, kumenya imiterere y’ibintu no gutandukanya inzitizi bishobora kumufasha kugenda no gukora ibikorwa bimwe na bimwe atishingikirije cyane ku bandi.

Mu rindi gerageza ryakorewe mu Bitaro bya Xiangya bya Central South University, mu Ntara ya Hunan, umugore w’imyaka 61 witwa Chen na we yasubiranye igice cy’ubushobozi bwo kubona nyuma yo gushyirwamo igikoresho nk’iki.

Chen yari yarasuzumwe indwara ya retinitis pigmentosa afite imyaka 40, iza kumutera ubuhumyi bwuzuye mu maso yombi. Yabazwe ku wa 23 Mata 2026, ashyirwa ku mboni igikoresho gifite milimetero esheshatu kuri 10,8, kingana hafi n’urwara.

Nyuma y’imyitozo, ubushobozi bwe bwo kubona bwageze ku gipimo cya 0,1. Yashoboye gutandukanya imirongo yerekeye mu byerekezo bitandukanye no kugenda imbere mu nzu akurikije icyerekezo yahawe.

Iri koranabuhanga rigenewe cyane abafite imboni yangiritse, ariko imyakura ihuza ijisho n’ubwonko ndetse n’ibice by’ubwonko bishinzwe kwakira amashusho bikaba bigikora. Riracyari mu cyiciro cy’igerageza ry’ubuvuzi, bityo abazaryemererwa kurikoresha n’ikiguzi cyaryo bikazamenyekana nyuma y’uko inzego zibishinzwe ziritanzeho uburenganzira.

Iri koranabuhanga ryitezweho gufasha abahumye kongera kubona
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza