Kevin Ishimwe ukomoka i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bize muri Pologne bakoze porogaramu ya ‘Gerayo App’ igamije kunoza ibikorwa byo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali no hanze yayo bagendeye ku bumenyi bavomye mu mahanga.
Kevin Ishimwe warangije amashuri ya kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi Mpuzamahanga (International Business) yibanze ku bijyanye n’Ubwikorezi n’Ubucuruzi muri WSG University (Wyższa Szkoła Gospodarki) yo muri Pologne.
Ubu akorera Thales Alenia Space, ikigo cy’Abafaransa kizobereye mu ikoranabuhanga rijyanye no gukora intwaro na satelite n’iby’isanzure
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kevin Ishimwe yavuze ko yatangije porogaramu yo muri telefoni yitwa ‘Gerayo App’ afatanyije na Shema Aimé César w’imyaka 24 ukomoka i Nyarugenge ndetse n’abandi banyeshuri b’Abanyarwanda bigaga muri Pologne.
Gerayo App igamije korohereza abagenzi gukoresha bisi zitwara abagenzi mu Rwanda, ikabafasha kubona amakuru y’ingendo mu buryo bworoshye, kubona amakuru yizewe kandi abafasha kumenya igihe imodoka igerera aho itegerwa n’abagenzi (ku cyapa) n’igihe aza kugerera aho aviramo n’ibindi.
Kevin Ishimwe yavuze ko igitekerezo cyo gukora Gerayo App cyaturutse ku buryo yabonye uko gutwara abantu mu buryo bwa rusange bikora neza muri Pologne.
Ati “Nk’abanyeshuri twabaga muri Pologne, twabonye uburyo porogaramu zo gutwara abantu zorohereza abagenzi mu ngendo zabo za buri munsi. Zifasha umuntu kumenya neza igihe bisi cyangwa gari ya moshi izagerera aho ategereje, bigatuma atamara igihe kinini ahagaze ku byapa.”
Bahise batekereza uburyo iri koranabuhanga ryagera mu Rwanda bigafasha kunoza ibikorwa byo gutwara abantu muri bisi rusange no gutuma burushaho kwihuta.
Ubumenyi bugezweho bungutse mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, ubwikorezi n’ikoranabuhanga bwabafashije kunoza iki gitekerezo kiba igisubizo kijyanye n’imiterere y’u Rwanda.
Porogaramu ifasha abagenzi gutegura ingendo zabo
Gerayo App yatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu minsi mike ishize ndetse abayikoresha bemeza ko ibafasha gukoresha igihe cyabo neza.
Iyi porogaramu iboneka ku buntu kuri App Store na Google Play Store, itanga amakuru arimo amasaha imodoka zigenderaho, imihanda zinyuramo, icyapa umuntu ashobora kuviramo mu nzira agafata indi modoka n’ahantu imodoka za bisi zigenda zihagarara.
Ishimwe ati “Niba utazi igihe bisi ikugereraho cyangwa inzira wakoresha kugira ngo ugere aho ushaka kujya, Gerayo App iguha ayo makuru. Ikindi kandi igufasha kubona inzira zihuza imodoka zitandukanye igihe urugendo rusaba gukoresha bisi zirenze imwe.”
Ibi bifasha abakoresha serivisi zitwara abantu n’abagenzi gutegura neza ingendo zabo no kugabanya igihe bamara bategereje ku byapa.
Irimo imihanda yose ya Kigali…
Kimwe mu bintu bikomeye biri muri Gerayo App ni ubushobozi bwo gukusanya amakuru yose ajyanye n’imihanda imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.
Porogaramu igaragaza imihanda imodoka zikoreramo, aho zihagarara ndetse n’igihe ziteganyijwe kugerera ku byapa. Imenyesha abayikoresha igihe habayeho gutinda kw’imodoka ndetse ikabafasha guhitamo inzira iboneye ibageza aho bagiye.
Ati “Intego yacu ni ugufasha abayikoresha kumenya neza igihe bisi yabo ibagereraho, aho igarukira ndetse n’amahitamo bafite kugira ngo bagere aho bajya.”
Iyi porogaramu kandi ifasha cyane abantu bataramenyera neza imihanda n’ibyerekezo by’imodoka muri Kigali, kuko ibereka aho bavira muri bisi ngo bafate ibageza aho bashaka kujya.
Abakoresha Gerayo App barenga 1.500 mu cyumweru
Nyuma y’amezi abiri itangiye gukoreshwa, Gerayo App yatangiye kwakirwa neza n’abaturage.
Ishimwe yavuze ko ubu porogaramu ifite abayikoresha barenga 1.500 bakoresha serivisi zayo buri cyumweru. Yavuze ko abayikoresha bayakiriye neza.
Ati “Abantu benshi batubwira ko porogaramu ibafasha kutongera gukererwa ku kazi cyangwa ku ishuri. Abandi bishimira ko ituma batamara igihe bashakisha icyapa cya bisi cyangwa ngo bamare umwanya bategereje batazi igihe bisi izahagerera.”
Hari n’abavuga ko ibafasha gucunga neza igihe cyabo no gutegura ingendo zabo bafite icyizere.
Abakoze ‘Gerayo App’ bafite gahunda yo gukomeza kuyinoza binyuze mu gukorana n’inzego zishinzwe ubwikorezi rusange ndetse barifuza no kuba bakorana n’Umujyi wa Kigali.
Ishimwe ati “Twifuza gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubwikorezi rusange ndetse n’Umujyi wa Kigali kugira ngo tunoze ireme ry’amakuru dutanga no guha abakiliya serivisi yihuse kandi yizewe kurushaho.”
Abayikoze kandi bifuza gukorana n’ikigo cyakoze Tap&Go kugira ngo abakoresha bisi rusange bashobore gucunga konti zabo ku makarita bakoresha bishyura ikiguzi cy’urugendo.
Bafite gahunda kandi yo gushyiramo uburyo bwo kwishyura amatike y’ingendo hakoreshejwe iri koranabuhanga ku buryo umugenzi wibagiwe ikarita y’urugendo ya Tap&Go cyangwa atabonye umwanya wo kuyishyiraho amafaranga yahita yishyura akoresheje iyi porogaramu.
Izagera no hanze ya Kigali…
Uretse gufasha mu ngendo zo muri Kigali, aba basore batangiye gutekereza uburyo serivisi za Gerayo App zizagera no mu zindi ntara z’igihugu.
Ishimwe ati “Turimo kureba uburyo twakwagura ibikorwa byacu tukagera no mu bice bitandukanye by’u Rwanda kugira ngo abaturage benshi babashe gukoresha iri koranabuhanga kandi babashe gutegura neza ingendo zabo za buri munsi.”
Yasobanuye ko Gerayo App igenewe gufasha abantu b’ingeri zitandukanye. Ku bakozi, ibafasha kwirinda gukererwa mu kazi, mu nama cyangwa ibindi bikorwa bagiyemo.
Ku banyeshuri, ibafasha kugabanya kuba bakererwa amasomo cyangwa ibizamini kubera kutamenya neza igihe bisi zigerera mu cyapa kibegereye.
Ku bashyitsi n’abakerarugendo, iborohereza kumenya uko bakoresha bisi rusange i Kigali nk’umuntu usanzwe uhatuye.
Itsinda rya Gerayo App rigira inyito cyangwa insanyamatsiko igira iti “Bisi yawe. Inzira yawe. Igihe cyawe.”
Gerayo App igaragaza uburyo ikoranabuhanga rishobora guteza imbere imibereho ya buri munsi y’abaturage no kugira uruhare mu kunoza serivisi zigenerwa abaturage.
Iri tsinda ry’urubyiruko rwiga mu mahanga riragaragaza uko bamwe mu rubyiruko bakomeje gutekereza no gushaka ibisubizo byejo heza h’u Rwanda bavukamo.
Bagaragaza ko kandi aho bari hose bifuza gufatanya nabari mu gihugu kucyubaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!