IGIHE

Ingemwe z’ibiti miliyoni 32 zigiye gufasha u Rwanda kongera ubuso bw’amashyamba

0 25-11-2013 - saa 09:36, IGIHE

Minisiteri y’Umutungo Kamere itangaza ko u Rwanda ruri muri gahunda zo kongera ubuso buteyeho amashyamba, kuri ubu bungana na 28,3 % bukazagera kuri 30% mu mwaka wa 2017 bukanakomeza kwiyongera.
Kuri ubu hari guterwa ingemwe z’ibiti zigera kuri miliyoni 32, ibiti bizaterwa mu gihugu hose.
Mu kiganiro mbwirwaruhame, Minsitiri w’Umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yavuze ko hatangijwe ibikorwa byo kongera ubuso buhinzeho amashyamba mu kurinda ingaruka ziterwa n’iyangirika n’ikendera (…)

Minisiteri y’Umutungo Kamere itangaza ko u Rwanda ruri muri gahunda zo kongera ubuso buteyeho amashyamba, kuri ubu bungana na 28,3 % bukazagera kuri 30% mu mwaka wa 2017 bukanakomeza kwiyongera.

Kuri ubu hari guterwa ingemwe z’ibiti zigera kuri miliyoni 32, ibiti bizaterwa mu gihugu hose.

Mu kiganiro mbwirwaruhame, Minsitiri w’Umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yavuze ko hatangijwe ibikorwa byo kongera ubuso buhinzeho amashyamba mu kurinda ingaruka ziterwa n’iyangirika n’ikendera ryayo.

Gahunda yo kongera ubuso buhinzeho amashyamba no gutera ibiti, iri gukorwa hanaterwa ibiti by’imigano cyane cyane ku nkengero z’imigezi mu rwego rwo kubungabunga ubutaka no kurinda isuri yangiza amazi y’imigezi ikanatwara ubutaka bukungahaye ku ifumbire.

Iyi gahunda izafasha u Rwanda kurwanya ibiza bitandukanye no kurinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda ruri gushyira imbaraga mu kongera amashyamba
Ikendera ry'amashyamba ryahagurukiwe

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza