IGIHE

U Rwanda rwatangije gahunda ya gutera ibiti miliyoni 63

0 28-10-2023 - saa 17:00, Ferdinand Maniraguha

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera ibiti bisaga miliyoni 63 by’ubwoko butandukanye, hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera ku rwego rw’igihugu, ahabereye umuganda rusange wo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba.

Ibi biti birimo iby’imbuto, ibivangwa n’imyaka, iby’imitako n’amashyamba bizaterwa mu gihe cy’amezi umunani kugeza muri Mata 2024.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ubwo yatangizaga iki gihembwe, yagaragaje ko ibiti ari umutungo ukomeye haba ku baturage n’igihugu muri rusange.

Ati "Ibiti bidufasha kurwanya inzara, kurwanya ubukene n’ibindi, turanabikeneye nk’ibiryo. Bigaragara ko gutera ibiti ari igisubizo cy’ibibazo byinshi dufite."

Minisitiri Musabyimana yavuze ko gutera ibiti bikwiriye kuba umuhigo wa buri muturage kuko bigira uruhare mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati "Nibyo bituma Isi iba nziza, nibyo biduha umwuka, bifata ubutaka bikaduha ibyo kurya ariko biduha n’amafaranga. Ikintu nk’icyo rero ukigira umuhigo. Umuhigo wo gutera igiti si uwa Meya, si uwa Gitifu, ukwiye kuba uwa buri Munyarwanda."

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Dr Concorde Nsengumuremyi, yavuze ko bahereye mu karere ka Bugesera kuko kari mu Ntara yakunze kwibasirwa n’amapfa aterwa no kuba nta biti byinshi bihari.

Yagize ati "Dukeneye kuhitaho byihariye dutera ibiti byaba ari amashyamba, ibivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti byo kurimbisha, ibiribwa kugira ngo tuhagarure ubuzima bwiza kuko hano hahoze amashyamba."

Kaori Yasuda, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije, IUCN mu Rwanda usanzwe ufite ibikorwa byo kongera gutera ibiti mu Burasirazuba, yavuze ko iyi ntara ifite amahirwe yo guhaza u Rwanda ku biribwa mu gihe ibidukikije byaba bibungabunzwe uko bikwiriye.

Ati "Turi kugerageza gusubiranya ubutaka bwari bwarangiritse binyuze mu kongera gutera ibiti n’amashyamba kuko intara y’Iburasirazuba urusobe rwayo rw’ibinyabuzima rwarangiritse cyane mu gihe kirekire nyamara iyi ntara ifite amahirwe menshi yo kuba ikigega cy’igihugu, byatuma habaho kwihaza mu biribwa."

Girimbabazi Shemsa, umuturage wo mu Murenge wa Gashora witabiriye umuganda wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, yavuze ko bazi igihombo cyo kudatera ibiti kuko bakunze kubura imvura bigatuma imyaka bahinze yanga kwera.

Ati "Ibi biti bizatugirira akamaro kuko igiti ni umutungo w’igihugu. Ni inyungu zanjye kuko ejo n’ejo bundi kizangirira akamaro. Tuzagerageza kubirinda abantu babyangiza."

Muri uyu muganda i Gashora hatewe ibiti kuri hegitari 35, gusa bikaba byitezwe ko bizakomeza guterwa ku buryo bigera muri buri murima w’umuturage.

Bitegangijwe ko mu biti miliyoni 63 bizaterwa muri iki gihembwe, 54% bizaba ari ibivangwa n’imyaka, 26% bibe amashyamba asanzwe yo gufata ubutaka, 8% ni ibiti by’imbuto naho 10% ni ibiti by’imitako.

U Rwanda rufite umuhigo wo kuba 30% by’ubuso bwarwo buteyeho amashyamba, intego akaba ari ugukomeza kuyabungabunga, gutera amashya no gusazura ayashaje, ari nako imbaraga zishyirwa mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

Ingemwe zari zateguwe zirimo ibiti by'ubwoko butandukanye
Kaori Yasuda aganira n'abafatanyabikorwa ba IUCN
Uyu muganda wo gutera ibiti wakorewe mu mirima isanzwe iterwamo imyaka
Ibiti byatewe biri mu murongo wa gahunda Leta yihaye wo gutera ibiti miliyoni 63 mu mezi hafi umunani ari imbere
Mu murenge wa Gashora hatewe ibiti kuri hegitari 35
Mu biti byatewe harimo ibivangwa n'imyaka
Abana bakiri bato batanze umusanzu mu gufasha abakuru gutera ibiti
Ababyeyi bo muri Gashora bazindutse kare cyane, bagiye mu muganda wo gutera ibiti
Abakozi b'ibigo bitandukanye bisanzwe bigiri uruhare mu kurengera ibidukikije, bari bitabiriye
Hari hateganyijwe ifumbire yo kwifashisha mu gutera ibiti
Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ruri mu bitabiriye umuganda wakozwe haterwa ibiti i Gashora
Abo mu nzego zishinzwe umutekano bari mu bitabiriye umuganda

Amafoto ya IGIHE: Kwizera Herve

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza