Abagera ku 1000 baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku isi bagiye guhurira mu Rwanda mu nama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zikomoka mu mirasire y’izuba (Global Off-Grid Solar Forum) iteganyijwe kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Ukwakira 2022.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro ry’abakora bakanacuruza ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, GOGLA n’urwego rwa Banki y’Isi rugamije ko abagera kuri miliyoni 789 ku isi batagerwaho n’amashanyarazi bacanirwa hakoreshejwe atangwa ry’imirasire y’izuba (Lighting Global).
Izaba ibaye ku nshuro ya karindwi. Ni urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kumurika bimwe mu bikoresho na serivisi zo muri urwo rwego. Ni inama itanga umusanzu mu guteza imbere isoko ry’ingufu zisubira n’uruhare rwazo mu kugera ku ntego y’isi y’uko abayituye bose bazaba bacaniwe kugeza mu 2030.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’itumanaho muri GOGLA, Aletta D’cruz yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’igihugu aho ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zifasha mu gucanira abaturage, ikaba ari yo mpamvu rwatoranyirijwe kwakira iyi nama nyuma y’iyabereye muri Kenya muri Gashyantare 2020.
Ati “Nka GOGLA tuyitezeho kugaragaza izindi sosiyete ziri muri uru rwego rw’ingufu zisubira, kuzana ishoramari rishya, guhuza abikorera ku giti cyabo n’abayobozi mu nzego za leta.”
Serge Wilson Muhizi, Umuyobozi mu rugaga rwa ba rwiyemezamirimo bacuruza umuriro w’amashanyarazi (EPD: Energy Private Developpers), yavuze ko iyi nama izatuma Abanyarwanda barushaho gusobanukirwa ibijyanye n’ingufu zitangwa n’imirasire y’izuba, ibigo bihari, uko bikorwa n’uburyo bwo kureshya ba rwiyemezamirimo noneho “tube twagera kuri ya ntego yo gucanira abaturage bose mu buryo bwihuse.”
Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko mu mpera za 2024 buri munyarwanda wese agomba kuba afite amashanyarazi.
Abikorera bo muri uru rwego bafatwa nk’abafatanyabikorwa b’imena ba leta. Kuri ubu mu Rwanda habarizwa sosiyete zicuruza ibikoresho byifashisha ingufu z’imirasire y’izuba bigera kuri 35.
Umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ushobora gukoreshwa imishinga ibyara inyungu
Imibare ya vuba aha ya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko ingo zigerwaho n’amashanyarazi zigeze kuri 74%. Muri zo 50,7% zifatira ku muyoboro mugari naho 23,2% zigakoresha ukomoka ku mirasire y’izuba.
Niyomugabo Jean de Dieu, akorera imirimo yo kogosha mu isantere ya Mukimba yo mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.
Ni agace katarageramo umuriro w’amashanyarazi usanzwe. Ibikoresho yifashisha ni ibitangwa na Mysol imwe muri sosiyete zikorera mu gihugu zitanga serivisi zo gucanira abaturage hakoreshejwe ingufu zitangwa n’imirasire y’izuba.
Uretse imashini zogosha anasharija telefone, agacana amatara yo mu nzu ku buryo abona urumuri ruhagije kandi agasigarana n’umuriro ubasha gukresha izo mashini.
Ati “Umurasire ufite imbaraga nta na kimwe utakora. Buri wese ushatse kwiyogoshesha araza tukamukorera kandi ababikeneye tubaha umuriro wa telefone. Mbere nta muriro wari uhari byasabaga gukora urugendo rurerure tujya kuwushaka.”
Ibyo bishimangirwa na Munyakazi Jean Bosco wajyaga akoresha batiri kugira ngo abashe kubona umuriro w’ibikoresho birimo televiziyo ariko kujya kuyisharija bikamuvuna.
Nyuma yaje kugura moteri nto itanga umuriro ariko lisansi na yo ikamuhenda. Nyamara nk’umuhinzi yabaga akeneye kureba televiziyo ngo imuruhure mu mutwe. Yaje gutangira gukoresha iby’imirasire y’izuba aho avuga ko yaruhutse imvune yahuraga na zo.
Ati “Mfite televiziyo nkacana amatara mu nzu no hanze. Nari narashize kubera imvune ariko ubu nararuhutse. Tekereza ingufu natakazaga njya gusharija batiri Nyabugogo nkagaruka nyikoreye; byari imvune nyinshi.”
Ibikoresho by’imisire y’izuba bigura macye bitangirira ku bihumbi 130 by’amafaranga y’u Rwanda. Ibyo ni ibishobora gucana amatara macye. Ibishobora gucana amatara menshi cyangwa gukorerwaho ubucuruzi, igiciro cyabyo kigenda kizamuka ariko abatuye mu midugudu bashobora guhabwa nkunganire nk’uko byavuzwe na Rwagaju Willy ushinzwe ubufatanye n’ibigo binini muri Mysol.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!