Hashize imyaka myinshi u Rwanda rwiyemeje kwita ku ngagi zo mu misozi miremire nyuma yo kubona ko zenda gucika kuko ku Isi hasigaye mbarwa.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije (IUCN) mu 1989 wagaragaje ko ingagi ziri mu nyamanswa zishobora gucika ku Isi kuko hari hasigaye izigera kuri 620 gusa.
Icyo gihe ibihugu zari zisigayemo birimo u Rwanda byatangiye kwita kuri izi nyamanswa zitangira kongera kugenda ziyongera buhorobuhoro.
Izi nyamanswa muri hake zikiboneka ni muri Afurika y’i Burasirazuba cyane cyane mu Rwanda, muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu 2010 habarurwaga ingagi 480 ariko 2019 yasize zigeze kuri 604. Ku Isi muri uwo mwaka zageze kuri 1.063.
Kugeza ubu mu Rwanda ingagi zikuze ni Agashya ifite imyaka 42 n’amezi ane, ndetse n’indi y’ingore yitwa Gutangara ifite imyaka 41 n’amezi ane.
Agashya ni yo ngagi iyoboye umuryango wa Agashya, ugizwe n’ingagi 25 zirimo ingore 12, abana batatu n’izivutse vuba zirindwi.
Uyu muryango wa Agashya uzwi ku izina rya ‘group 13’ kuko ari ko watangiye ungana ariko ugenda ukura, gusa wagumanye ako kabyiniriro.
Agashya ni ingagi igira amahane ndetse iyo ugiye kuyisura ntushobora kugera aho umuryango wayo uri itaguhaye uburenganzira.
Ibyo ibikora binyuze mu gusa nk’isepfuye abantu baje kuyisura bakayasubiza mu ijwi rituje cyane bitakorwa igahita irakara.
Ni ingagi izwiho kurinda cyane umuryango wayo cyane cyane ingore kuko nk’iyo ihuye n’ikibazo ihita ijya guhisha ingore zose zigize umuryango wayo ubundi yo n’izindi ngagi z’ingabo ziri mu muryango wayo bigasigara bihangana n’umwanzi.
Mu gihe usanga izindi nyamaswa zigira ahantu hamwe zirara buri munsi, ingagi itandukanye nazo kuko ikora icyari twagereranya n’uburiri (night nest) iraramo ijoro rimwe gusa, keretse iyo yarwaye, cyangwa ifite icyana kitaracuka ikararana nacyo.
Umuryango wose kandi urara ahantu hamwe wahisemo. Kuri Agashya yo siko bimeze, kuko yo ngo ikunda kurara yitaruye umuryango wayo.
Agashya yatangiye kuyobora uyu muryango nyuma y’urupfu rwa Nyakairima yawuyoboraga. Na yo yari yarasimbuye Munani yawuyoboraga mu 2002.
Mu Kwita Izina 2010 ni bwo uyu muryango wahawe izina rya Agashya.
Ku rundi ruhande ingagi y’ingore ikuze mu Rwanda ni Gutangara ndetse ifite agahigo ko kuba ari yo ngagi yabyaye abana benshi mu mateka y’ingagi mu Rwanda kuko yabyaye abana umunani.
Gutangara ni imwe mu ngagi zifite amateka akomeye kuko yagiye iba mu miryango izwi cyane mu miryango y’ingagi zo mu birunga.
Gutangara yavukiye mu muryango wa Susa, nyuma iza kujya mu muryango wa Pablo. Uyu muryango wa Pablo waje gucikamo ibice bibiri kimwe kiguma mu muryango wa Pablo ikindi kijya mu muryango wa Dushishoze, ingagi yari ikiri nto ariko yaritandukanyije n’umuryango yavukiyemo itangiye gushaka uko yakora umuryango wayo.
Icyo gice cyiyunze kuri Dushishoze cyarimo na Gutangara, twavuga ko yageze muri uyu muryango ikenewe cyane kuko yasanze Dushishoze imaze umwaka urenga ishinze umuryango wayo ariko itarabyara kuko nta ngagi icyororoka yari yakagiye mu muryango wayo.
Icyo gihe ingagi y’ingore yabaga mu muryango wa Dushishoze ni Mukecuru yari yararenze imyaka yo kubyara.
Byabaye amahire kuko Gutangara yabaye ingagi yororoka cyane kuko yabyaye ibyana icyenda birimo Tamu, Urugwiro, Mutobo, Shishikara, Gwira, Gasizi, Inararibonye na Mugisha, icyakora Tamu yo yaje gupfa.
Mutobo ubu ni ingagi iyoboye umuryango wa Mutobo, Urugwiro nayo iyoboye umuryango wa Urugwiro, Shishikara iracyari mu muryango wa Dushishoze, Gwira na Gasizi zagiye mu muryango wa Pablo, mu gihe Inararibonye na Mugisha ari ingagi zikiri nto ziri mu muryango wa Dushishoze.
Gutangara izwiho kugira amahane rimwe na rimwe, gukunda gukanga abantu ikora amajwi ajya kumera nk’ay’ingurube ndetse no gukunda kuzamura urutugu rw’ibumoso.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!