Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) cyatangaje ko ibishanga bitanu biri gutunganywa my Mujyi wa Kigali nibimara kuzura byitezweho kugira uruhare mu kugabanya ubukana bw’imyuzure ikunze kuhibasira mu bihe by’imvura kubera imisozi miremire.
Ibyo byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin ubwo yanaganiraga na RBA.
Yagaragaje ko kuba Umujyi wa Kigali ugizwe n’imisozi bigira uruhare mu kuwukururira imyuzure ariko ko imishinga yo gutunganya ibishanga iri kuhakorerwa yitezweho kugabanya ubukana bw’icyo kibazo.
Ati “Twizera neza ko gutunganya bino bishanga bizafasha mu kugabanya ubukana bw’iyo myuzure. Muri rusange ariko bizanafasha gushyira mu bikorwa igenamigambi ku ngamba z’imihindagurikire y’ibihe u Rwanda rwiyemeje mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku bukungu bwacu.”
Umwe mu batuye i Kigali wahoze mu miturire y’akajagari, yavuze ko ibishanga biri gutunganywa babyitezeho umusaruro ufatika kuko ari mu baciye mu ngaruka z’amazi y’imvura ava ku misozi.
Ati “Mbere twari dutuye nabi wasangaga inzu igiye iri iruhande rw’indi nta hantu na hamwe amazi aca. Byateraga ibyago byinshi kuko amazi yamanukaga mu misozi abantu batuye hasi bakagira ibibazo. Kuba ibi bishanga biri gutunganywa bizajya bituma ayo mazi amanuka afite inzira ku buryo ahegera akabyazwa umusaruro.”
Isesengura ku bukana n’ibyago biterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda ryo mu 2024, ryagaragaje ko imyuzure iza mu mwanya wa gatatu mu biza bihitana ubuzima bw’Abanyarwanda benshi nyuma y’inkangu n’inkuba.
Iryo sesengura ryerekanye ko hagati y’umwaka wa 2016 na 2023, inkangu zishe abantu 449, mu gihe inkuba zo zahitanye 379 naho imyuzure ikomoka ku mvura yatwaye ubuzima bw’abantu 259.
Ibishanga bitanu biri gutunganywa i Kigali byitezweho kuzagabanya iyo myuzure ni icya Gikondo, Rwampara, Rugenge-Rwintare, Nyabugogo n’icya Kibumba aho bizuzura bitwaye asaga miliyari 80 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!