Mu Rwanda hagiye gutangira kubakwa uruganda ruzajya rutunganya ibikoresho bitandukanye rwifashishije imigano. Biteganyijwe ko ruzatangira kubakwa muri uyu mwaka.
Urwo ruganda rwitezweho gukora ibikoresho birimo ibyo mu nzu, impapuro zo kwandikaho, izikoreshwa mu bwiherero n’ibindi. Ruzubakwa no Sosiyete y’Abashinwa yitwa ‘East Africa Bamboo Forestry Company Ltd’.
Muri iki cyerekezo, hatangiye guterwa imigano y’ubwoko bushya bwa ‘Phyllostachys edulis’, izifashishwa mu gukora ibyo bikoresho.
Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga cyabereye mu Murenge wa Musenyi mu ka Bugesera, ku wa 28 Mutarama 2022, ahatewe imigano y’ubwoko bushya ku nkengero z’Ikiyaga cya Cyohoha.
Iyi migano iri guterwa ngo izafashe kunganira iy’umuhondo isanzwe mu Rwanda yitwa ‘Alundinaria alpina’ mu ndimi z’amahanga.
Muri iki gikorwa biteganyijwe ko hazaterwa imigano miliyoni eshatu mu Turere dutandatu, ahantu hafite ubuso bwa hegitari 2.129.
Uretse gukorwamo ibikoresho, iyi migano izanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Hari ubwoko bw’iyavuye mu Bushinwa yifashishijwe muri Pariki ya Nyandungu, aho iri mu izakoreshwa nk’uruzitiro ariko ikaba ishobora kubyazwamo undi musaruro.
Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2024, nibura 80% by’amashyamba yayo azaba acungwa n’abikorera.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba Nshimiyimana Sypridion, yavuze ko iyo ari imwe mu mpamvu sosiyete y’Abashinwa yahawe inkengerozi n’ibiyaga byo mu Rwanda kugira ngo ihatere imigano izifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye.
Agaruka ku mwihariko w’imigano iri guterwa, Nshimiyimana yavuze ko ari itanga umusaruro uruta uw’isanzwe ihingwa mu Rwanda.
Ati “Twizeye ko ko amasezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’iyo sosiyete azatanga umusaruro.’’
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, yavuze ko biteguye gufatanya n’Umushinga ‘East Africa Bamboo Forestry Industry Ltd’, anasaba abaturage kuzabungabunga iyo migano yatewe kugira ngo izatange umusaruro yitezweho.
Yakomeje ati “Intara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Bugesera twiteguye gufatanya namwe muri uru rugendo.”
Yavuze ko mu Burasirazuba habarizwa ibiyaga byinshi, ashishikariza n’abandi ba rwiyemezamirimo kuhashora imari mu buhinzi bw’imigano kuko uruganda ruzubakwa ruzababera isoko.
Ati “Ibiyaga bigera kuri 31 dufite mu Ntara y’Iburasirazuba bikeneye guterwaho ibiti nk’ibi. Ni umwanya kuri ba rwiyemezamirimo wo gutera ahandi hakwiye guhingwa ubu bwoko bw’imigano.”
Umuyobozi wa East Africa Bamboo Forestry Industry Ltd, Ting Kuo Yu, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika byagaragaye ko byahingwamo imigano y’ubwoko bushya.
Yasobanuye ko mu gihe bagitegereje ko imigano iri guterwa ikura bazaba bakoresha isanzwe iteye ku nkengero z’ibiyaga mu gutunganya ibikoresho bitandukanye.
Ati “U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bibereye igihingwa cy’imigano, rero tuzakoresha isanzwe hano mu gihe iyo turi gutera itarakura.”
Uyu mushinga witezweho gutanga imirimo ku baturage basaga 3000 bo mu bice bitandukanye.
Abo mu Karere ka Bugesera batangiye kwifashishwa mu bikorwa byo guhinga imigano bavuga ko ari amahirwe y’impurirane bagize.
Rutaganda Jean de Dieu wo mu Murenge wa Musenyi yavuze ko bafite icyizere kuko bamaze kubona akazi.
Yagize ati “Imigano barayizana tukayitera tugahembwa tukabasha gutunga imiryango. Dufite n’icyizere cy’uko umunsi yakuze bazanye uruganda rwayo, na bwo tuzakomeza gukorana n’iyi sosiyete. Ikindi rero ni uko iyi migano irwanya isuri, bityo ubutaka bwacu bukaba butazongera gutwarwa n’isuri. Tuzajya duhinga tweze.”
Umushinga wo gutera imigano, kubaka uruganda no gutangira gutunganya ibikoresho bitandukanye, uzatwara asaga miliyari 300 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!