IGIHE

Uniqlo yo mu Buyapani yareze Shein kwigana isakoshi yayo

0 21-01-2024 - saa 19:24, Mukahirwa Diane

Ikigo cyo mu Buyapani cy’imideli, Uniqlo cyareze ikigo cy’Abashinwa Shein, kubera gukora isakoshi isa n’iyacyo neza, cyikayishyira ku isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi sakoshi yateje ikibazo yakozwe na Uniqlo ni imwe mu bwoko bw’izo abantu bambara bizengurikije ifashe mu ijosi no mu mbavu. Yamamaye cyane kuri Tik Tok mu 2022 na 2023, amashusho y’abayikoresheje kuri uru rubuga yarebwe n’abasaga miliyoni 133.

Iyi sakoshi igura $20. Uniqlo yasabye Shein ko yakura ku isoko ayo yashyizeho yose kuko yavogereye umutungo wayo mu by’ubwenge.

Shein ni kimwe mu bigo bikomeye byashyize imbaraga mu cyiswe ‘Faster Fashion’ aho byigana ibihangano by’inzu zikomeye mu mideli bikaza bisa neza bikabigurisha ku giciro gito.

Muri Kamena 2023 Shein nabwo yari yarezwe na Hennes & Mauritz(H&M) yo muri Suèd, iyishinja kwigana imyenda yayo. Igenda iregwa ibirego byinshi biganisha kuba iri kwica isoko ry’imideli.

Uniqlo yareze Shein kwigana isakoshi yayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza