IGIHE

Umunyamideli Sofia Richie Grainge agiye kwibaruka

0 26-01-2024 - saa 14:45, Mukahirwa Diane

Sofia Richie Grainge wamamaye mu kumurika imideli, aritegura kwibaruka imfura ye nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo we Elliot Grainge umenyerewe mu muziki.

Amakuru yo gutwita kwe yashyizwe hanze bwa mbere n’ikinyamakuru Vogue, kigaragaza ko uyu munyamideli afite inda y’amezi atandatu y’umwana w’umukobwa.

Muri Mata 2023 nibwo Sofia Richie Grainge yakoze ubukwe na Elliot Grainge usanzwe uyobora amashusho y’indirimbo, ubukwe bwabo bwabereye mu Bufaransa.

Sofia Richie yabwiye Vogue ko kuva we n’umugabo we bakora ubukwe, bahise batangira gushaka umwana, kandi ko batifuje kubishyira mu itangazamakuru ko batwite kuko bashaka ko umwana wabo yazagira ubuzima bwe bwihariye butari mu mbuga nkoranyambaga cyane.

Sofia Richie Grainge yavuze ko bifuza ko umwana wabo yazagira ubuzima bwe bwihariye butarimo imbuga nkoranyambaga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza