Kuva ku wa 16 Mutarama 2024, byari ibicika i Paris kuko aribwo hatangiye ibirori by’imideli bya ‘Paris Fashion Week 2024’, byerekaniwemo imyambaro y’abagabo mishya.
Imyambaro yerekanywe ni iyakozwe n’inzu zikomeye mu mideli nka Dior, Louis Vuitton, Valentino, Loewe, Balmain, Givenchy, Dries Van Noten na Rick Owens.
Iyi myambaro y’abagabo yagenewe kwambarwa mu gihe cy’imvura. Ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo ibyamamare muri muzika, imideli, sinema n’ibindi.
Mu bitabiriye ibi birori harimo Zendaya, Rihanna, Naomi Campbell, Lila Moss, Zayn Malik, Hunter Schafer, Bella Thorne, Carla Bruni n’abandi.
Da'Vine Joy Randolph ni umwe mu bitabiriye ibirori bya Schiaparelli
Kelly Rutherford yitabiriye Paris Fashion Week mu birori bya Dior
Bella Thorne yitabiriye ibirori byerekaniwemo imyambaro mishya ya Schiaparelli
Jennifer Lopez ubwo yitabiraga imurikwa ry'imyambaro mishya ya Schiaparelli
Zayn Malik ari mu bitabiriye ibirori byo kumurika imyambaro mishya ya Valentino
Umunyamideli Hunter Schafer yitabiriye ibirori bya Schiaparelli
Naomi Campbell yahawe umwanya udasazwe mu birori bya Balmain
Umuhanzikazi Zendaya ubwo yitabiraga Paris Fadhion Week mu birori bya Schiaparelli
Rihanna ni umwe mu byamamare byitabiriye Paris Fashion Week ubwo herekanarwa imyambaro mishya ya Dior
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!